Panorama
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi, ibushinja kutubahiriza nkana amasezerano ibihugu byombi byagiranye, ariko ubwami bw’u Bwongereza bugahitamo kuyahagarika nta nteguza butabanje no kumenyesha u Rwanda.
Itangazo ryo ku wa 27 Mutarama 2026 ryatambutse ku rukuta rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, rigargaza ko u Rwanda rwajyanye mu nkiko u Bwongereza ku wa 24 Ugushyingo 2025, hashingiwe ku ngingo ya 22 y’amasezerano rwagiranye n’iki gihugu, hagamijwe kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi icyo gihe.
U Rwanda rutangaza ko aya masezerano yatangijwe ku busabe bw’u Bwongereza, mu mushinga mushya wo gukumira abimukira binjiraga muri iki gihugu bitemewe n’amategeko, babayeho mu buryo bugoye.
Bwari n’uburyo bwo gukemura ibibazo by’ubusumbane bw’ibihugu ku mahirwe y’ubukungu cyangwa y’imikorere, ari na byo binatera abimukira kujya gushaka amaramuko muri ibwotamasimbi.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rirakomeza riti “Ubu bufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bugaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kurengera abababaye ndetse bwubakiye ku budasa bwarwo bwo kwakira neza no gucumbikira impunzi n’abimukira baturutse hirya no hino ku Isi.”
Muri Mata 2022 ni bwo u Bwongereza n’u Rwanda byari byaratangiye ubufatanye hagamijwe kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono icyo gihe. Aya masezerano yatangiye gukurikizwa ku wa 25 Mata 2024.
Sir Keir Starmer agitorerwaga kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise ahagarika byihuse aya masezerano, asobanura ko adashobora gufasha igihugu cyabo gukumira abimukira batagira ibyangombwa bacyinjiramo, bakoresheje ubwato buto.
Leta y’u Rwanda yamaganye icyemezo cya Starmer, kubera ko yagifashe hatabanje kubaho ubwumvikane, ishimangira ko ibyakozwe na Guverinoma y’u Bwongereza binyuranyije n’amategeko.
U Rwanda mu itangazo rurakomeza ruti “Yabikoze uko atamenyesheje u Rwanda mbere, ibinyuranyije n’uburyo bw’ubwumvikane bwakunze kuranga aya amasezerano.”
U Rwanda rwamenyeshejwe ko nta bimukira bazoherezwa binyuze muri aya masezerano, ndetse ko Guverinoma y’u Bwongereza izashaka uko irangiza aya masezerabo muryo bunyuze mu mucyo.
Mu kwezi k’Ukuboza 2024, u Bwongereza bwasabye u Rwanda ko rutagomba gutegereza miliyoni 50 z’Amapawundi yagombaga kwishyurwa mu muri Mata 2025 no muri Mata 2026, buvuga ko impamvu ari uko buteganya guhagarika ayo masezerano.
U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kwakira izo mpinduka amasezerano agahagarikwa, mu gihe ingingo zijyanye n’ayo mafaranga zaganirwaho ndetse impande zombi zikemeranya.
Ibyo biganiro ntibyabaye, akaba ariyo ngingo u Rwanda rushingiraho rusaba ko ayo mafaranga agomba kwishyurwa nk’uko amasezerano abiteganya.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko nubwo bimeze bityo, u Bwongereza bwakomeje kwinangira, ndetse nta n’ubushake bwagaragaje bwo kubahiriza ibiri mu masezerano ngo ayo mafaranga yishyurwe. U Rwanda rwagerageje gusaba u Bwongereza kureka kwinangira no kwihagararaho ariko biba iby’ubusa.
Iti “Ndetse bwanagaragaje ko butiteguye kubahiriza ibyo bwari bwiyemeje byo gufasha abimukira babayeho nabi cyane kurusha bakiriwe mu Rwanda bakaba bakoherezwa mu Bwongereza.”
Nyuma y’uko u Rwanda rubujyanye mu rukiko, u Bwongereza bwamenyesheje u Rwanda ko bwahagaritse amasezerano.
U Rwanda rwagaragaje ko hashingiwe ku ngingo zigize ayo masezerano, kuyahagarika bizatangira gukurikizwa ku wa 16 Werurwe 2026, ndetse ko bibabaje kubona u Bwongereza bwahitamo kuyahagarika muri ubu buryo.
Mu byo u Rwanda rwagaragaje mu kirego harimo ko u Bwongereza butubashye inyandiko zasobanuraga amasezerano ajyanye n’uburyo bwumvikanyweho bujyanye n’ayo mafaranga, kutubahiriza ingingo ya 18 y’aya masezerano nyir’zina ijyanye n’aya mafaranga, kutubahiriza ingingo ya 19 bijyanye n’uko iki gihugu kitubahirije ibyo kwakira impunzi zibayeho nabi mu Rwanda.
U Rwanda rwagaragaje ko rugomba kwitabaza inkiko kuko u Bwongereza bwakomejwe kwinangira bukanga kubahiriza ibyo bwemeje ndetse bukanga no kwiyambaza ibiganiro, rukagaragaza ko nta yandi mahitamo rwari rufite.
Rugaragaza kandi ko rukirajwe ishinga no gushakira ibisubiza ibibazo by’abimukira, birimo kubashakira aho baba batuje, gufasha abarwoherejwemo kubona amahirwe atandukanye abafasha kubaho.









































































































































































