Abaturage bo muri Repubulika ya Congo bari mu matora y’Umukuru w’igihugu, aho Perezida uri ku butegetsi Denis Sassou Nguesso ari mu bakandida bahatanira kongera kuyobora igihugu ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Abantu bagera kuri miliyoni eshatu ni bo biyandikishije kugira ngo bitabire aya matora. Sassou Nguesso ufite imyaka 82, benshi batekereza ko ashobora kongera gutsinda, bityo akazakomeza kuyobora iki gihugu amaze imyaka irenga 40 akibereye umuyobozi.
Mu bahanganye na we harimo abandi bakandida batandatu, ni mugihe imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi yahisemo kudatora, ivuga ko uburyo amatora ategurwa budatanga icyizere cyo kuba azaba mu mucyo.
Abakurikirana politiki y’iki gihugu bavuga ko bishoboka ko umubare w’abazitabira aya matora uzaba muto kurusha aw’abayitabiriye mbere.
Ku wa Gatanu ubwo igihe cyo kwiyamamaza cyarangiraga, Perezida Sassou Nguesso yazengurutse igihugu asaba abaturage kwitabira amatora, ashyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya Congolese Workers’ Party (PCT).
Amategeko ateganya ko mu gihe nta mukandida ubonye amajwi ahagije, hazakorwa icyiciro cya kabiri cy’amatora nyuma y’ibyumweru bitatu. Icyakora, igihe nyacyo ibisubizo by’icyiciro cya mbere cy’ayo bizatangarizwa ntikiramenyekana.
Mu ijambo rye rya nyuma mu kwiyamamaza ryabereye mu murwa mukuru wa Congo Brazzaville, Sassou Nguesso yibanze ku kibazo cy’umutekano, avuga ko ari ingenzi ku gihugu akaba ar’igikorwa cyitabiriwe n’abamushyigikiye benshi.
Nubwo bamwe bavuga ko ubutegetsi bwe bwagize uruhare mu kugarura ituze mu gihugu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikunze kumushinja gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Abanyapolitiki batavuga rumwe na we barimo Jean‑Marie Michel Mokoko na Andre Okombi Salissa, bari baragaragaye cyane mu matora yo mu 2016, bakaza gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 bashinjwa guteza umutekano muke mu gihugu.
Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, Perezida Sassou Nguesso yashimangiye ibyo yakoze mu guteza imbere ubukungu, birimo kuvugurura ibikorwa remezo no guteza imbere ubucukuzi bwa gaz ndetse n’ubuhinzi kugira ngo igihugu kibashe kwigira mu biribwa.
Ubukungu bw’iki gihugu bukaba bushingiye cyane ku bucukuzi bwa peteroli na gaz, bitanga igice kinini cy’amafaranga yinjira mu ngengo y’imari y’igihugu. Biikaba biteganyijwe ko ubukungu buzazamuka ku kigero cya 2.9% mu 2025. Gusa nubwo bimeze bityo, abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bakomeje kubaho mu bukene.
Abanenga ubutegetsi bavuga ko amafaranga ava mu bucukuzi bwa peteroli yakunze kunyerezwa n’abayobozi bamwe bakuru ba leta, ibintu byateje ibirego n’iperereza mu bihugu bitandukanye birimo U Bufaransa.
Nubwo benshi bemeza ko Sassou Nguesso ashobora kongera gutsinda, itegeko nshinga ry’igihugu rimubuza kongera kwiyamamaza mu 2031. Ibi bituma hibazwa uzamusimbura ku buyobozi.
Perezida Sassou Nguesso yavuze ko atazayobora igihugu ubuziraherezo, ko n’urubyiruko ruzabona amahirwe yo kuyobora, ariko akaba atarigeze agaragaza umuntu runaka ushobora kuzamusimbura.
Uyu muyobozi yatangiye kuyobora igihugu cya Congo-Brazzaville mu 1979 mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi, ayobora kugeza mu 1992 ubwo yatsindwaga mu matora ya mbere y’amashyaka menshi. Nyuma yaje kugaruka ku butegetsi mu 1997 nyuma y’intambara y’abenegihugu.
Nyuma yaho yongeye gutorerwa kuyobora igihugu mu matora yabaye muri 2002, 2009, 2016 na 2021, nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze kenshi ko ayo matora atabaye mu mucyo.
Congo-Brazzaville ni kimwe mu bihugu bitatu bya mbere bitunganya peteroli nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kandi amafaranga ava muri uru rwego agize hejuru ya bitatu bya kane ry’ibyoherezwa mu mahanga.

Perezida wa Congo Brazaville Denis Sessou Ngueso







































































































































































