Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

“Amabwiriza Avuga ko Nibura Inzitiramibu Ifurwa Rimwe mu Gihembwe”, Dr. Aimable Umuyobozi Muri RBC

Dr. Aimable Umuyobozi mugashami gashinzwe kurwanta maraliya muri RBC yasabye ko abantu bakomeza kuyirwanya kuko ar'indwara ihangayikishije

Buri mwaka tariki 25 Mata u Rwanda n’Isi byifatanya mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya. Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita k’ubuzima, RBC gikomeje ubukangurambaga bwo kuyirandura burundu ndetse no kwereka abaturage uruhare rwabo mu kuyikumira.

‎Nubwo hari ibice bigaragaza ibimenyetso by’uko byazahajwe na Malariya, Dr. Aimable MBITUYUMUREMYI Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’Indwara zititaweho muri RBC,  avuga ko hari ingamba zashizweho zirimo kugenzura utwo duce umurenge ku wundi kugirango ibyo bice byitabweho hanyuma Maraliya ibone kuranduka.

‎Yagize ati: “Umurenge wose umeze nabi tuzawutera umuti, tuvure ababwaye malariya bose kandi dukomeze ubukangurambaga.”

‎Ibice bifite ibishanga ahanini nibyo byibasirwa cyane n’iyi ndwara, Dr. Aimable agasaba abatuye muri ibi bice n’abandi barwara malariya kumara imiti yose bahabwa na muganga kugirango bakire burundu iyi ndwara,  Ati: “Niba ari iminsi itatu bakwandiye yo kurya imiti ya malariya, ugomba kuyirya kandi ukayimara yose uko bayiguhaye.”

‎Dr. Aimable akomeza avuga ko ari ngomba ko abaturage bamenya ibice bigaragaramo iyi malariya hamwe n’andi makuru abafasha kuyirinda ibi bigafasha umutarage kwirinda mu kazi akora, kutayirwara ndetse no kuyihashya. Ati: “Umuturage agomba kumenya ko niba murugo iwe hatewe umuti, akeneye n’undi wo kwisiga agiye mu kazi. Ikindi agomba kwimenya, akareba niba hari aho ahurira n’imibu ishobora kumuteza malariya, hanyuma akishiriraho ingamba zo kuyirinda.”

‎Byongeye kandi, kurara mu nzitiramibu nabyo biri mubirinda iyi ndwara kuko irinda udukoko dutera malariya kwinjira mu buriri igihe umuntu aryamye. Aha niho Dr. Aimable ahera asobanura ko burya nayo igomba gukorerwa isuku kugira ngo idatakaza ubwirinzi ariko nabyo bigakorwa neza uko bikwiye.

‎Yagize ati: “Amabwiriza avuga ko nibura inzitiramibu ifurwa rimwe mu gihembwe, igafurishwa amazi adashyushe, kuko ukoresheje amazi ashyushe cyangwa ukayanika kuzuba ryinshi byakwica umuti uba arimo.

‎Imibare iheruka ya RBC igaragaza ko mu mwaka 2024-2025 abasaga ibihumbi 8,000 basanzwemo malariya ni mugihe abagera kuri 87 muribo bahitanywe nayo. U Rwanda rukaba rufite intego yo kuyihasha kugera ku kigero cya 70% mu mwaka wa 2030.

Nanone kandi iyi mibare igaragaza ko karere ka Gisagara ariko kagaragaza imibare iri hejuru y’abarwara malaria, mu gihe akarere ka Nyabihu ko kameze neza mu kurwanya iyi ndwara.

Dr. Aimable Umuyobozi mugashami gashinzwe kurwanta maraliya muri RBC yasabye ko abantu bakomeza kuyirwanya kuko ar’indwara ihangayikishije

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities