Panorama Sports
Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal ari bo Katie McCabe, Caitlin Foord na Laia Codina bari mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda. Iyi kipe isanzwe ifatanya mo n’u Rwanda.
Aba bakinnyi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025.
Umunya-Australia, Caitlin Foord n’Umunya-Irlande, Katie McCabie bakina nka rutahizamu ni ubwa kabiri bageze mu Rwanda, na ho myugariro w’Umunya-Espagne, Laia Codina ahageze bwa mbere.
Biteganyijwe ko mu minsi bazamara mu Rwanda, aba bakinnyi bazasura ibice bitandukanye birimo Pariki ya Akagera. Aba bakinnyi baheruka gufasha Arsenal kwegukana UEFA Women’s Champions League ku nshuro ya kabiri.
Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.












































































































































































