Panorama Sports
Abakora akazi ko gucunga umutekano, cyane ku bibuga by’imikino, bo kigo Tiger Gate S bishimira ko bongerewe ubumenyi binyuze mu mahugurwa bahawe azabafasha kunoza akazi kabo.
Ni amahugurwa yatangiye gutangwa kuva tariki ya 16 Nyakanga 2025 i Kigali yitabirwa n’icyiciro cya mbere cy’abakozi 180. Biteganyijwe ko abagera kuri 500 ari bo bazongererwa ubumenyi.
Gatete Jean Claude, uyobora Tiger Gate S avuga ko ari igikorwa, ashima ko bahawe ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru, yatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kandi abashimira imikoranire.

Agira ati “Njyewe ku bwanjye, ni igikorwa nabuze uko nakivuga; kuko nabonaga ari ibintu bidakunda bitanashoboka; ariko ku munsi wa mbere nabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Navuga ko twize ibintu biri ku rwego rwo hejuru. Amahugurwa twafashe yatanzwe na FERWAFA ariko ari ku rwego rwa CAF, kuko umuntu waduhuguye na we yaturutse muri CAF. Aya masomo yaduhaye uburyo bwo kunoza umurimo wacu.”
Kakooza Nkuliza Charles (KNC), umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, “Rwanda Premier League”, avuga ko iki ari igikorwa cy’ingenzi kandi cyari gikenewe kuko abantu badashobora kuza bibuga bazi ko hadatekanye.
Agira ati ”Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bwa Tiger Gate kubera iki gikorwa cyiza bakoze cyo guhugura abacunga umutekano ku bibuga, wabonaga bikenewe kuko uyu ntabwo ari umwuga woroshye kandi iyo wapfuye no mu kibuga birazamba, kuko ntabwo abantu bareba umupira badatekanye. Aho twifuza kugera nka shampiyona, tugomba kuba dufite n’abandi bafatanyabikorwa b’abanyamwuga.”
KNC ahamya ko aba bakora aka kazi baba bumva neza imyitwarire n’amarangamutima y’abafana kandi bazi n’uko babatwara bityo kubongerera ubumenyik ari byiza kuko rimwe na rimwe usanga atari akazi waharira Polisi.
Tiger Gate S ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2021, kuri ubu gifite abakozi bagera ku 1500, hirya no hino mu gihugu, barimo inkumi n’abasore.

Aya mahugurwa atanzwe mu gihe abashinzwe umutekano ku bibuga bagiye banengwa kubera imyitwarire yabo. Urugero ni nko ku mukino wahuje Police FC na Rayon sport tariki ya 11 Gicurasi 2025 ubwo umufana yambukiranyaga ikibuga umwe muri bari bashinzwe umutekano akamutega agakubita agatuza hasi. Ibi byatumye abantu batangira gusabira abakora aka kazi amahugurwa yisumbuye kugira ngo bamenye uko bakwiye kwitwara ku bafana.












































































































































































