Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamakuru basabwe kwirinda amarangamutima mu nkuru z’amatora

Abanyamakuru bakurikirana ikiganiro ku matora (Photo/Panorama)

Abanyamakuru bakora inkuru zijyanye n’amatora basabwa kwirinda amarangamutima no gushyushya abaturage imitwe, basabwa kwitwararika amahame y’umwuga wabo.

Ibi byagarutsweho mu masomo y’ikarishyabwenge y’iminsi itanu ahabwa abanyamakuru ku migendekere y’amatora, yateguwe n’umuryango uharanira iterambere ry’itangazamakuru (MIC: Media Impacting Communities), abera i Gikondo.

Nk’uko bigarukwaho na Bokasa Moise, ushinzwe itangazamakuru muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, abanyamakuru basabwe kuba abanyamwuga. Agira ati “Abanyamakuru simwe mukwiye gushoza imvururu ahubwo mukwiye gufata iya mbere mu gukumira ibishobora kuzitera mwigisha abaturage. Murasabwa kumenya mbere na mbere itegeko rigenga amatora kugira ngo mutangaze ibyo musobanukiwe.”

Akomeza agira ati “Ikindi kandi turasaba kugira Komisiyo y’amatora inama, ahabonetse ibitagenze neza mukadukebura kugira ngo bikosorwe. Mudufashe gukumira ibihuha cyangwa ibindi byose bishobora gutuma amatora atagenda neza, mudutungira agatoki ahashobora guhungabanya imigendekere myiza y’amatora.”

Byiringiro Jean Elysee, Umuyobozi w’ikinyamakuru Indatwa, na we witabiriye ayo masomo y’ikarishyabwenge mu gutara no gutangaza inkuru z’amatora, avuga ko hari byinshi yungutse.

Agira ati “Ikiganiro twahawe ku matora kiruzuzanya n’amahame y’itangazamakuru ‘Code of Ethics’, ikindi ni uko Komisiyo ubwayo yatugaragarije ko ishaka gukorana n’itangazamakuru, kuva mu itegurwa ry’amatora, mu gihe amatora aba ndetse na nyuma yayo.”

Byiringiro ariko anenga ko Komisiyo y’igihugu y’amatora, mu gufata ibitangazamakuru izakorana nabyo yarirengagije byinshi mu binyamakuru. Agira ati “Ibinyamakuru byinshi bikurikiranwa n’abaturage, none amatango akangurira abantu ibikorwa by’amatora anyuzwa muri bimwe na byo bike cyane. Ubundi igikorwa cy’amatora cyagombye gutangazwa mu binyamakuru byose kuko abaturage bakurikira igitangazamakuru bakunze. Iyo rero binyuze muri bike hari abaturage batabona amakuru kandi nabo ari ngombwa ko abageraho.”

Nyinawuntu Ines Ghyslaine, avuga ko iyo arebye uko amatora ari hafi cyane mu kwezi kwa Kanama 2017, wagira ngo ahubwo azaba muri Kanama 2018 kuko ntabikorwa bikomeye bigaragaza ko amatora yegereje nk’ibyapa byamamaza cyangwa se amatangazo ahita mu binyamakuru binyuranye.

Kuri iyi ngingo yo kunyuza amatangazo mu binyamakuru binyuranye ndetse no kumanika ibyapa bivuga ku matora, Bokasa avuga ko hari ingengo y’imari yateganyirijwe ibyo bikorwa ariko hari ibinyamakuru bike batangiye gukorana na byo bitewe n’amikoro ahari. Aha atanga urugero ku bitangazamakuru bya RBA byatangiye kunyuzaho amatangazo arebana n’amatora y’umukuru w’igihugu.

Rene Anthere

Bokasa Moise, Ushinzwe itangazamakuru muri Komisiyo y'igihugu y'amatora mu kiganiro n'abanyamakuru bari mu masomo y'ikarishyabwenge mu gukora inkuru zijyanye n'amatora (Photo/Panorama)

Bokasa Moise, Ushinzwe itangazamakuru muri Komisiyo y’igihugu y’amatora mu kiganiro n’abanyamakuru bari mu masomo y’ikarishyabwenge mu gukora inkuru zijyanye n’amatora (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities