Raoul Nshungu
Perezida Trump yasinye itegeko rikumira abarimo Abarundi kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu ibiro byise iz’umutekano.
Muri iri tegeko, hagaragaramo ibihugu 12 byakumiriwe ndetse n’ibindi byagabanyirijwe ku rugero ingendo z’abashaka kwinjira muri Amerika.
Ibi bihugu 12 abaturage babyo bakumiriwe harimo Tchad, Repubulika ya Congo Brazaville, Guinée Equatoriale, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudani ndetse na Yemen.
Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 09 Kamena 2025, rigabanya kandi ingendo z’abashaka kwinjira muri Amerika baturutse mu bihugu birimo u Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan ndetse na Venezuela.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Abigail Jackson yavuze ko Perezida Trump arimo gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyamerika, birimo kubasezeranya ko azabarinda abanyabyaha binjira muri Amerika baturutse mu bindi bihugu.
Nk’uko ibiro by’Umukuru wa leta zunze ubumwe z’Amerika bivuga uru rutonde rushobora guhinduka igihe icyo ari cyose hari impamvu zaboneka .
