Raoul Nshungu
Ubuyobozi b w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), buvuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igihombo baterwa n’abaturage batishyura amazi hashyizweho ibihano by’umuntu uzajya atinda kwishyura amazi. WASAC ivuga ko abaturage 40% gusa aribo bishyura amazi bibwirije.
Ibi byagarutsweho ku wa 26 Kamena 2025, ubwo WASAC yari yitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), aho Umuyobozi wa WASAC, Prof Omar Munyaneza yagaragaje ko abaturage batishyura amazi biri mu bitera igihombo iki kigo.

Prof Omar Munyaneza, yabwiye PAC ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igihombo baterwa n’abaturage batishyura amazi, ubu uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande ya 5% by’amafaranga yagombaga kwishyura.
Agira ati “Twifuza ko byatangirana n’ingengo y’Imari ya 2025-2026, ni ukuvuga mu kwezi kwa karindwi ariko tuzabanza tubimenyeshe abaturage, ko uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande angana na gatanu ku ijana y’ayo yagombaga kwishyura.”
Uyu muyobozi yongeraho ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo kwishyura amazi mbere nk’uko bisanzwe bimeze ku muriro.
Akomeza agira ati “Ubu buryo bugiye gukwirakwizwa mu gihugu hose, kuko bwatanze umusaruro ndetse no mu ngo bukazagezwamo. Twamaze gutanga isoko ry’uzazana mubazi z’ikoranabuhanga zizifashishwa mu gusimbura izisanzweho.”
Mu bugenzuzi bwakozwe bagaragaje ko igihombo cy’amazi mu 2023 cyari 42.4%, bivuze ko amazi atishyuwe ari ku rugero rwo hejuru.
Mu mazi yose angana na Metero kibe (m³) 76,631,662 yakoreshejwe, angana na 30,269,726m³ gusa ni ukuvuga 60.5%, ni yo yishyuwe n’abakiriya kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024.
Ibi bivuze ko amazi atishyuwe afite agaciro kari munsi gato ya Miliyari 9.77 z’Amafaranga y’u Rwanda, hashingiwe ku giciro fatizo cya 323Frw kuri metero kibe.
Ahanini ibi bihombo biterwa no kwangirika kw’imiyoboro, gutoboka kw’amatiyo (overflow), kwibwa kw’amazi no ku bikoresho bya mubazi biba byarapfuye.













































































































































































