Hari bamwe abaturage bavuga ko bagira ikibazo cyo kutabasha kumenya amategeko rimwe na rimwe bagakora amakosa runaka bakisanga bahanwa n’itegeko bo bita ko riba riremereye kandi batari barizi.
Aba baturage barasaba leta ko mbere y’uko itegeko risohoka mu igaseti ya leta hakagiye bagasaba inzego zibishinzwe ko hashyirwaho uburyo bwigisha abaturage amategeko bugera no mu nzego zo hasi bakarushaho kuyasobanukirwa neza yaba asanzwe cyangwa amashya aba yatowe.
Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryavuguruwe mu mwaka 2015 mu ngingo yaryo ya 176 ivuga ko ntawushobora kwitwaza itegeko ngo avuge ko atari arizi mu gihe ryatangajwe mu buryo butegenywa n’amategeko.
Hari umubare munini w’Abanyarwanda badasobanukiwe amategeko yaba asanzwe ndetse n’amashya aba yatowe ku buryo hari aho bisa nk’aho bikiri ikibazo. Aba bakaba basaba ko habaho uburyo bwimbitse abaturage basobanukirwa neza amategeko abagenga.
Mukamusana Antoinette agira ati “hari ubwo umuntu yisanga yagonzwe n’itegeko kandi numva ibyiza hakagiyeho uburyo umuturage yigishwa mbere y’uko ahura naryo, yakora n’ikosa aka abazi amategeko azamuhana.”
Gakwaya John na we ati “nta muturage ukwiye kubaho atazi amategeko y’igihugu cye, akayamenya ari uko ari kumuhana kuko akenshi iyo utayazi. Biba ikibazo mu gihe hari ikosa wakoze bisaba ko hubahirizwa itegeko akenshi wumva urenganye cyangwa atabaho hari nugira ikibazo agaceceka kandi yakareze ariko kuko aba atazi amategeko amurengera akabireka.”
Rwigema Constantin, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ubuziranenge bw’amategeko mu igazeti ya leta, yemeza ko bikiri imbogamizi kutamenya itegeko rishobora kukurengera cyangwa kukugonga, ariko ngo hashyizweho uburyo bwo kwigisha abaturage amategeko nubwo ubu buryo bwabangamiwe n’icyorezo cya COVID-19 ariko buzakomeza igihe ibintu bizaba byagiye mu buryo.
Ubundi itegeko kugira ngo risohoke rishyirwe mu bikorwa ribanza gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko hanyuma rigashyikirizwa Perezida wa Repubulika. Iyo amaze kurishyiraho umukono nibwo rishyirwa mu Igazeti ya Leta hanyuma na yo igatangazwa.
Ubu bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga iyo itegeko ryamaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta rihita ritangira gukurikizwa ariko biranashoboka ko hashobora kugenwa itariki itegeko rishya ritangira gukurikizwa mu gihe cy’ahazaza. Buri mwaka hasohoka umubare mwinshi w’amategeko aba yemejwe. Muri uyu mwaka kugera muri Nyakanga hamaze gusohoka agera kuri 50.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































