Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amata Y’Ifu Y’Inyange Yashyizwe Mu Dusashi Ku Biciro Bishya

Inyange Milk Powder Plant  ni uruganda rutunganyariza amata y’ifu mu Karere ka Nyagatare. Rwatangaje ko rwashyize ku isoko ayo mata mu ngano nto ni ukuvuga ari mu gakarito ka garama 500 agurwa Frw 10,000 n’andi ari mu gakarito k’ikilo agurwa Frw 20,000.

Ayo mata azajya aboneka aho ibicuruzwa by’uru ruganda bisanzwe biboneka aho ari ho hose mu Rwanda.

James Kagaba uyobora Inyange Milk Powder Plant yemeza ko biriya ari ishema, akemeza ko bizafasha buri Munyarwanda kubona amata meza kandi adahenze.

Usubiramo ibyo yavuze, UMUSEKE wanditse ko yagize ati: “Aya ni amata tugiye gushyira mu ma supermarket atandukanye kugira ngo buri muntu wese ugura amata ajyana mu rugo ayabone byoroshye.”

Kagaba avuga ko uruganda ayoboye rufite ubushobozi bwo gukora amata y’ifu yahaza isoko ry’imbere mu gihugu, akungamo ko hari n’amata batangiye kohereza hanze yacyo atanga urugero rwa Kenya.

Ku munsi bakora toni 50 z’amata y’ifu, James Kagaba akemeza ko iyo ngano ihagije ku bakiliya bose bayifuza.

Kagaba yongeraho ko: “Ni amata aryoshye, adafite ikindi kintu icyo ari cyo cyose kiyavanzemo; igikomeye cyane ni uko akorerwa mu gihugu cyacu, akomoka ku borozi bacu.”

Alexis Kabayiza, Umujyanama Mukuru mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko abashakaga amata y’ifu ku isoko ry’u Rwanda bagraga aturuka mu mahanga.

Ati: “By’umwihariko, ni ukwishimira ko gahoro gahoro  turi kwihaza ku isoko ry’u Rwanda; ibyo twakuraga hanze none tukaba dutangiye kubikorera hano. Ni ibyo kwishimira.”

Buri kwezi, uruganda Inyange Milk Powder Plant rugurira aborozi amata arenga litiro 2.800.000 akavamo amata y’ifu acuruzwa mu nganda nini z’imbere mu gihugu no mu bindi bihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities