Panorama
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Hon. Martin Ngoga, yanenze abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko kwirengagiza nkana ko FDLR ishyigikiwe na Leta ya Demokarasi ya Congo -DRC, atari uko badafite ibimenyetso, ahubwo ari ukubyirengagiza nkana.
Ibi yabitangarije mu Nama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku wa 22 Kanama 2025 , iganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Amb. Ngoga yabwiye abari muri iyo nama ko u Rwanda rushyigikiye inzira zose zirimo ibiganiro bya Washington na Doha zigamije gushakira amahoro Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Agira ati “Mu bushake bwa Politike bugaragara, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje amasezerano y’amahoro ya Washington, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 29 Nyakanga 2025.”
Akomeza agaragaza ko amakimbirane muri DRC agira ingaruka ku Rwanda haba no mu buryo bw’umutekano, aho ihohotera n’ivangura byatumye impunzi zirenga ibihumbi zihungira mu Rwanda. Agira ati” Ikibabaje ibyo ntibivuga nk’uko byakavuzwe.”
Akomeza avuga ko mu binyacumi bitatu bishize u Rwanda rwarinze abaturage barwo ibitero by’umutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya Kinshasa. Mu ijambo rye yabajije ati “Mwabuze ibimenyetso no muri raporo zanyu ko Leta ya Kinshasa ifasha FDLR? Kubera iki mudashaka kubigaragaza uko biri?”
Akomeza agira ati “Mureke mbibutse FDLR abo bari bo. Ikomoka ku bantu bicaga abantu ibihumbi icumi buri munsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo mwatoraga umwanzuro wo gukura Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.”
Amb. Ngoga yibukije ko abagize FDLR bakomeje kwica abantu ibihumbi 10 ku munsi, ubwo hatorwaga umwanzuro wo kubaha inzira bagahungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Agira ati “Abo ni bo bakomeje kunoza umugambi wabo.”
Mu ijambo rye kandi Ambasaderi Hon. Ngoga agaragaaza ko u Rwanda rubabajwe n’uko mu nama yabaye ku wa 7 Kanama, Repubulika ya Demokarasi ya Congo itigeze yemera ko hatangizwa ibikorwa bihuriweho byo gusenya umutwe wa FDLR.
Akomeza atangaza ko ariko nubwo bimeze bityo u Rwanda ruzakora ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no mu Karere.













































































































































































