Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Bobi Wine, yatangaje ko yamaze kuva mu gihugu nyuma yo kuvuga ko yari amaze igihe yihishe kubera igikorwa cyo kumushakisha cyari kiyobowe n’igisirikare nyuma y’amatora ya perezida aheruka kuba muri Mutarama.
Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa X, Bobi Wine yagaragaye asa n’umaze igihe kinini mu bwihisho, avuga ko yari amaze ibyumweru byinshi atigaragaza nyuma y’uko abasirikare bagabye igitero ku rugo rwe mbereho umunsi umwe ngo amatora yabereye tariki ya 15 Mutarama abe.
Yavuze ko igihe abantu bazaba babonye ayo mashusho azaba yamaze kuva muri Uganda. Yashimiye abaturage bamufashije kumuhisha no kumurinda mu gihe yari mu kaga, ariko ntiyatangaje aho aherereye. Yongeyeho ko azagaruka mu gihugu igihe azabona nta bibazo bikirimo.
Amakuru avuga ko igikorwa cyo kumushakisha cyari kiyobowe n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni. Mu butumwa yagiye ashyira ku rubuga X, Muhoozi yavugaga amagambo akomeye kuri Bobi Wine, amwita amazina atandukanye ndetse amushinja ibikorwa by’iterabwoba.
Nubwo polisi ya Uganda yatangaje ko itari iri kumushakisha, amagambo yavuzwe n’umugaba w’ingabo yatumye benshi bakeka ko hari igikorwa cyo kumufata.
Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine, yanze kwemera ibyavuye mu matora byatangajwe n’inzego zishinzwe amatora, byavugaga ko Yoweri Museveni yatsinze ku majwi angana na 71.6%.
Bobi Wine, ukunze gushyigikirwa cyane n’urubyiruko, abamushyigikiye bamufata nk’umuntu ushobora kuzana impinduka muri politiki ya Uganda, cyane cyane mu gihe urubyiruko rugaragaza kutishimira ibibazo by’ubushomeri n’ibirego bya ruswa mu buyobozi bigaragara muri iki gihugu.





































































































































































