Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste aribaza uko umukobwa utazi ibiri ku isoko yakubaka

Raoul Nshungu

Perezida Evariste Ndayismiye yibajije niba umukobwa utazi ibiciro ku isoko birimo umunyu yakubaka urugo rugakomera.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ingo zisenyuka mu mijyi nka Bujumbura zitamaze kabiri, asobanura ko akenshi biterwa n’uburere abashakanye baba barahawe.

Imbere y’abakirisitu b’itorero Église Évangélique des Amis i Bujumbura, Ndayishimiye yavuze ko abatanga inyigisho zo kubaka ingo inyigisho bakwiye guhagurukira impamvu zituma zisenyuka hakiri kare cyane.

Yagize ati “Abantu bashobora kubaka urugo nta n’umwe uzi no kugorora imyenda. Hari umukobwa babajije bati ‘Urabona ko ugeze igihe cyo kubaka?’ Ati ‘Yego’. ‘Ikilo cy’umunyu kigura angahe ku isoko?’ Ati ‘Ntabyo nzi.’ ‘Ikilo cy’ibishyimbo kigura angahe ku isoko?’ ‘Ntabyo nzi’. Bati ‘Wari wajya guhaha na rimwe?’ Ati ‘Oya.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko uyu mukobwa yabajijwe niba hari icyo azi guteka, asubiza ko iwabo hateka umukozi wo mu rugo gusa, abazwa uburyo amesesha Omo, asubiza ko na byo atabizi. Agira ati “Mbwira, uwo muntu yakubaka urugo rumeze rute?

Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko rwo mu mijyi kujya rufata umwanya, rukiga imirimo yo mu rugo irimo guteka, kujya guhaha ku isoko ndetse no kumesa,anavuga ko n’abana be babikora.aha yanakebuye ababyeyi abawbira ko bakwiye kwigisha abana babo imirimo mito mito yo mu rugo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities