Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Buruseli: Bamwe mu batangabuhamya ba Neretse Fabien ntibakibonetse mu rukiko

Nyuma y’uko mw’iburanishwa ry’urubanza rwa Neretse Fabien uburanira i Buruseli mu Bubiligi, hamenyekanye ko umutangabuhamya Neretse Emmanuel wari uhategerejwe yanditse avuga ko atakije. Uyu mutangabuhamya yiyongereye ku bandi batanu ariko bo banzwe n’urukiko.

Ukutaboneka mu rukiko kwa Neretse Emmanuel kuririweho n’abunganira Neretse Fabien bavuga ko yabeshyewe. Ibi babikurije kandi ku kuba ubushinjacyaha bwarakoze amakosa yo kwitiranya Neretse Fabien na Neretse Emmanuel, aho bavugaga ko Neretse Fabien yabaye mu gisirikare cya Leta ya Habyarimana ngo afite ipeti rya Liyetona; nyamara bikaza kugaragara ko uwabaye umusirikare ari Neretse Emmanuel utanaregwa muri uru rubanza.

Abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside muri uru rubanza, bo bavuze ko ari imikino ikwiye kurekwa kuvuga ko Neretse Emmanuel ari we washakishwaga aho kuba Neretse Fabien.

Umutangabuhamya Neretse Emmanuel bivugwa ko ari we wabaye umusirikare muri Leta ya Habyarimana afite ipeti rya Liyetona, akaba ari we waba uw’umwimerere washakishwaga aho kuba Neretse Fabien.

Neretse Emmanuel yanditse ahakana kuzagera mu rukiko, yiyongera ku bandi batangabuhamya batanu (5) bangiwe n’ubucamanza kuzahagera.

Umushinjacyaha anyomoza ibyo abunganira uregwa bavuga ku rutonde rw’abatangabuhamya, yanavuze babiri bazagera mu rukiko n’abandi banzwe n’umucamanza kuko abifitiye ububasha. Impamvu ngo ni uko bari abo kuvuga ibyo babwiwe n’ibyo bumvise, atari ibyo biboneye n’amaso cyangwa ngo babibemo.

Ubwiyunge ntibwakunda hadahanwe abanyabyaha ba nyabo

Umucamanza abajije Neretse Fabien uko abona u Rwanda rw’ejo hazaza, yasubije ko abakoze ibyaha ba nyabo bashakishwa bagahanwa. Kuko ngo ubwiyunge butakunda hadahanwe abanyabyaha nyabo; ati “Nk’ubu ndaburana nka ‘Lieutenant’, nibyo byatumye nkurwa mu Bufaransa nkazanwa ino!”

Ahakana ibyaha byose aregwa, akomeza avuga ko incuti z’ukuri ngo ari zo zizatuma u Rwanda ruba Igihugu cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni mu rubanza rwatangiye ku wa 7 Ugushyingo 2019, i Buruseli mu Bubiligi, ruteganyijwe kumara ibyumweru bitandatu. Aho Neretse Fabien urimo kuburanishwa akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu yakoreye mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo n’ahahoze ari muri Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi cyane cyane ibyakorewe ku musozi akomokaho wa Mataba, ubu ni mu karere ka Gakenke.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities