Abafite ubumuga bo mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Rubavu, bavuga ko bagize amahirwe yo kubona ishuri ry’imyuga mu murenge wabo, byafasha benshi kwihangira umurimo, kuko aho bashobora kujya kwiga ari kure ku buryo bo bitaborohera kuhagera.
Umurenge wa Busasamana ubarurwamo abafite ubumuga bagera kuri 80. Abashoboye kuganira n’Ikinyamakuru Panorama bavuga ko kuba batagira umwuga ubafasha kwikura mu bukene ari kimwe mu bidindiza iterambere ryabo. Bavuga ko batanze kwiga ahubwo amashuri ashobora kubafasha kwiga umwuga ari kure cyane ku buryo bitaborohera kuhagera, no kubona amafaranga y’urugendo bikaba bitaborohera.
Tuyishime Innocent, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) mu murenge wa Busasamana, avuga ko abafite ubumuga bo muri uwo murenge bafite inyota yo kwiga imyuga ariko kuba nta shuri ry’imyuga riri mu murenge wabo, ndetse n’aho riri ari kure cyane badashobora kujyayo.
Agira ati “Abafite ubumuga bo muri uyu murenge bafite imbogamizi ikomeye mu mibereho yabo kuko kwikura mu bukene bitoroshye. Nk’ubu dushaka kwiga imyuga, mu murenge wacu nta shuri ry’imyuga rihari; aho riri ni kure cyane ku buryo tutabona amafaranga y’urugendo. Kujya Mahoko cyangwa ku Gisenyi ntibyoroshye nyamara ribonetse byafasha benshi atari n’abafite ubumuga gusa.”
Akomeza avuga ko muri buri murenge hagiyemo ishuri ry’imyuga urubyiruko rwabona uko ruhangana n’ibibazo rufite. Mu murenge wa Busasamana habarurwa abafite ubumuga 130 muri bo urubyiruko rugera kuri 50.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert (Ifoto/Panorama)
Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu atangaza ko nk’ubuyobozi bw’akarere bishimira ko abafite ubumuga bashaka kwiga no gutera imbere babigizemo uruhare, ariko kandi ukeneye kwiga bamufasha mu gihe amashuri atarabageraho.
Agira ati “Nk’akarere natwe twifuza ko nibura muri buri murenge hagera ishuri ry’imyuga kugira ngo urubyiruko n’abandi bose babishaka babashe kwiga imyuga ibafasha kwiteza imbere. Abafite ubumuga bo tubafiteho umwihariko, kuko ushaka kwiga iyo abitumenyesheje twamufasha kugera aho amashuri ari mu gihe imirenge yose atarageramo. Tubifite muri gahunda ko buri mwaka tugira abo dufasha tukabaha ibikoresho by’ibanze; ikibazo ni uko ibigo by’amashuri y’imyuga dufite bidahagije. Ubu dufite muri gahunda ya vuba, kubaka TVET mu murenge wa Rugerero kandi twizeye ko izafasha benshi.”
Akarere ka Rubavu kavuga ko muri gahunda yo guteza imbere uburezi budaheza, abafite ubumuga bafashwa kugana amashuri asanzwe ku bana bari mu myaka y’ishuri bakigana na bagenzi babo, na ho abakuze bakagana amashuri y’imyuga.
Akarere ka Rubavu kabarurwamo abafite ubumuga bagera ku 3279 bafite amakarita, muri bo abagore bagera ku 1811, abagabo bakaba 1468. Imiryango 422 ihabwa inkunga y’ingoboka na ho buri mwaka nibura koperative ebyiri zirimo abafite ubumuga zigahabwa inkunga kuri buri imwe ingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw).
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































