Kuri uyu wa 09 Mata 2020 abakozi b’ibitaro bya Butaro bageneye inkunga igizwe n’ibiribwa imiryango 28 ikennye cyane. Iyo miryango ibarizwa hafi y’Ibitaro bya Butaro, yahawe ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi magana ane na mirongo itanu (450.000Frw).
Iki ni igikorwa kibaye nyuma y’uko Abayobozi bakuru b’igihugu barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bigomwe umushahara w’ukwezi n’ibindi bagenerwa nk’abakozi ba Leta, kugira ngo imiryango yabonaga icyo kurya igikesha ikiraka cyangwa guca inshuro bya buri munsi ibone icyo ishyira ku munwa; nyuma y’uko hafashwe ikemezo cyo Kuguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa COVID-19.
Inkunga yatanzwe yari igizwe n’ibiro 10 bya Kawunga, 8 by’umuceri, 3 by’ibishyimbo, inusu y’umunyu n’umuti w’isabune byahawe buri muryango mu miryango 28 yatoranyijwe mu murenge wa Butaro.

Abahawe ubwo bufasha bashimiye cyane umutima mwiza w’abakozi b’ibitaro bya Butaro, babasabira gusubiza aho bakuye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Butaro nabwo bwashimiye abakozi bose bagize uruhare muri iki gikorwa cy’urukundo, bunasaba abandi gukomeza kuzirikana ku baturanyi babo badafite ibibatunga.
Ferdinand/Butaro













































































































































































