Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID-19: Kwambara agapfukamunwa byabaye itegeko ku bantu bose

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatanze itangazo ko kwambara agapfukamuwa ari ngombwa ku muntu wese n’aho yaba ari hose.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa se ahandi hose umuntu yaba agiye, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwiza n’iyandura ry’icyorezo cya Koronavirusi. Yavuze ko guhera ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2020 inganda zo mu rwanda zizatangira kudukora kandi buri wese azabasha kutugura.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2020, mu Rwanda abanduye Koronavirusi bageze ku 144 barimo umwe wagaragaje ubwandu bushya, akaba yabonetse mu bantu 712 bapimwe uyu munsi. Abakize bose hamwe ni 69 barimo 4 basezerewe uyu munsi, na ho abakirwaye bagera kuri 75.

Abanyarwanda basabwa gukomeza amabwiriza atangwa hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi. Gahunda ya #GumaMurugo yo izakomeza kugeza ku wa 30 Mata 2020 nk’uko byemejwe n’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 17 Mata 2020.

Inganda zemerewe gukora udupfukamunwa mu Rwanda

 

2 Comments

2 Comments

  1. Alias

    April 19, 2020 at 14:12

    Ni byiza cyane kuba hashyizweho ubu buryo bwa pritection. Nizere ko nibabona abaturarwanda bose bamaze kugerageza kwigira protected, hazarebwa n’uburyo activities zimwe na zimwe zafungurwa noneho hakazabaho kugenzura niba ubwo buryo bwa protection bukoreshwa neza nk’uko bikwiye.

  2. Mbakebure

    April 18, 2020 at 22:45

    Agapfukamunwa mu rugo? Ko ubanza isuku yako izagorana. Abantu bose kandi ubwo biravuga ko harimo n’abana bonka! Well kuko nabo Ari abantu

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities