Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byashyize ahagaragara ingamba nshya zo gukomeza gukumira ikwirakwiza rya COVID-19, muri zo harimo ko uturere twa Bugesera, Gisagara na Nyanza twari twarashyizwe mu kato, dukuwemo ibikorwa bigakomeza kimwe n’ahandi mu gihugu.
Uretse utu turere dukuwe mu kato, ikindi ni uko mu nama hazajya hakirwa 30 ku ijana by’ubushobozi bw’aho inama yakirirwa kandi abayitabira bose bagomba kuba bipimishije COVID-19 mu gihe barenze 20. Izindi ngamba zari zisanzweho zizakomeza kubahirizwa uko byateganyijwe. Utubari n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.
Mu ntara y’Amajyepfo, mu turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’umugoroba (7:00pm) kugeza saa kumi zo mu rukerera (4:00am)
Ibyemezo byatangajwe bizatangirwa gushyirwa mu bikorwa ku wa 30 Werurwe 2021.
















































































































































































