Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021, Umuryango FPR Inkotanyi wifatanyije n’indi mitwe ya politiki yo hirya no hino mu Isi mu nama mpuzamahanga y’imitwe ya politiki, yateguwe n’ishyaka rya gikomunisiti, CPC riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Bushinwa.
Iyi nama yateguwe n’iri shyaka mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 rimaze, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Abaturage babayeho neza: Inshingano z’imitwe ya politiki.’’
Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuryango FPR Inkotanyi wari uhagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru wawo François Ngarambe, ari kumwe na bamwe mu ba komiseri n’abandi bayobozi muri uyu muryango.

Abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye Iyi nama barimo abo muri Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Morocco, Namibia, Mozambique, Sudani Y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CPC akaba na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yashimiye imitwe ya politiki isaga 600 yoherereje ishyaka rye ubutumwa bwifuriza iri shyaka yubile nziza.
Xi Jinping yavuze kandi ko Isi ikwiye gufatanya no kuzuzanya mu iterambere rishingiye ku ndangagaciro z’ubumuntu n’ubworoherane, kandi buri wese akagira uburenganzira n’ubwisanzure bwo kugera ku nzozi ze, umuco wa mugenzi we nta we uhutajwe.

Aha yashimangiye ko iterambere ari uburenganzira bw’ibihugu byose aho kuba ubwa bamwe, avuga ko abenegihugu ari bo bacamanza nyakuri b’ibibera mu gihugu cyabo aho kuba amahanga.
Inkuru dukesha RBA













































































































































































