Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Inguzanyo bahawe ishobora kubahombya aho kubateza imbere

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative, Ubumwe Gatsibo y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rwangingo ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, barataka ko bazahura n’igihombo bazaterwa no kubona umusaruro muke kubera ko amafaranga bari batse nk’inguzanyo ngo abafashe mu kwihutisha ubuhinzi bwabo yabagezeho akererewe.

Nk’uko tubikesha RBA, mu banyamuryango 1054 bose hamwe bagize iyi koperative, abagaragaza ko bazahura n’igihombo ni 264 kuko aribo babinyujije mu buyobozi bwa koperative yabo basabye ko Koperative ibasabira inguzanyo y’amafaranga muri banki.

Iyo nguzanyo bayishakiraga kugira ngo ibafashe mu bikorwa byo kubagara umuceri n’ibindi bigamije kuzamura umusuro. Yamaze amezi arenga ane itabageraho kandi barahinze.

Bavuga ko amafaranga yaje akererewe kuko ngo bayasabye muri Kamena uyu mwaka ari nabwo imirimo y’ubuhinzi bwabo yatangiye, ariko batangira kuyahabwa taliki 10 Ukwakira, ibi bakabyita igihombo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) Prof. Harelimana Jean Bosco, avuga ko bazakora ibishoboka byose bakarengera inyungu z’abanyamuryango ntibahombe. Ibyo bikazava mu biganiro bazagirana na Banki y’abaturage yatanze izo nguzanyo.

Abahinzi b’umuceri bakorera mu gishanga cya Rwangingo mu Karere ka Gatsibo bahinga kuri hegitali 200, ni mu gihe inguzanyo y’amafaranga yakiwe abahinzi bari bayisabye ingana na Miliyoni 34 Frw.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities