Tariki ya 24 Kamena 2021, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Gihugu cya Guinea Bissau bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nk’uko tubikesha itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, iyo gahunda yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo muri Guinea Bissau, Namil Pinto Morgado n’abahagarariye Ambasade z’ibihugu bya Nigeria, Mali, Gambia, Afurika y’Epfo, Guinea Conakry, abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau, Moise SANDE yagarutse ku mateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yaranzwe na politiki mbi yo gucamo ibice Abanyarwanda babigisha amacakubiri n’ivangura, guheza Abatutsi mu mashuri no mu mirimo, ubwicanyi mu bihe bitandukanye kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside hashyizwe ingufu mu kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo, uburenganzira bwa Muntu, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda n’ibikorwa by’iterambere bigamije imibereho y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye,
Ijambo ry’Umuyobozi wari uhagarariye Guverinoma ya Guinea Bissau ryibanze ku gushima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cy’u Rwanda kuko ubu u Rwanda ari intangarugero ku mugabane wa Afurika, n’ubwo rwaciye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubutumwa bw’urubyiruko bwibanze ku gukangurira abantu bose kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya.
Inshuti ya Panorama i Dakar

























































































































































































