Bamwe mu bafite ababyeyi bishe abo bashakanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi babaziza ko bari Abatutsi, bavuga ko bafite intimba n’agahinda ko kumva ko umugabo cyangwa umugore yakwica uwo bashakanye cyangwa babyaye amuziza ko ari umututsi.
Mu murenge wa Mutete w’Akarere ka Gicumbi, umugabo witwa Ntakaveve Athanase afungiwe burundu icyaha cyo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu bo yishe harimo n’umugore we wari utwite, amukubise agashoka.
Yasize kandi abana 2 bari barabyaranye, aha hiyongeraho n’uko yishe abantu 4 bo kwa sebukwe barimo na Nyirabukwe.
Abana yasize barimo uwitwa Ingabire Patience wamaze kubaka urugo, na musaza we Iraguha Thierry kuri ubu basigaye bacumbitse mu Mujyi wa Kigali.
Se ubabyara ntiyigeze ababwira ukuri kuri aya makuru yo kwica nyina, amuziza ko ari umututsi kugeza n’ubu. Nyamara baramusuraga muri gereza akaruca akarumira, kugeza ubwo amakuru bayahawe n’abandi baturanyi.
Ingabire Patience yagize ati “Twabyirutse tuba kwa sogokuru ubyara mama, uko tugenda dukura sogokuru akatubwira ngo dore hariya ni kwa so dore bene wanyu. Uko iminsi igenda ishira nkagenda mbaza imiryango nti ‘ese mama bimeze gute? Bamwe bakambwira ngo mama yarapfuye, nkumva ngo papa arafunze. Nabaza icyo yazize bati ‘yazize mama? Naramusuye akanyakirana ubwuzu cyane, nkamubaza ikimubesheje aho kuko numvaga bitanshimishije akabica ku ruhande, akambwira ngo ahari k’ubwo bamubeshyera ngo yishe mama. Namubaza icyabimuteye akambwira ngo siko byagenze ahubwo ngo bateye urugo rwe yagiye.”
Ingabire Patience na musaza we bari mu gihirahiro kuko n’imitungo nyina yasize babuze irengero ryayo, kuko aho bari batuye hamaze kugurishwa.
Nyamara aho se afungiye muri gereza yabahaye urwandiko asaba abahagarariye umuryango we kubagabanya imitungo ye, icyo bifuza ni uko yavugisha ukuri ku bwicanyi yakoze.
Kayombya Medardi ni Sebukwe wa Ntakaveve wihekuye. Avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, uyu mukwe we akimara kwica umugore we na bo yahise abahukamo abica urw’agashinyaguro harokoka uyu musaza gusa.
Agira ati “Amukubita agashoka afite inda, ubwo yamaze kumwica aragenda ashaka mushiki wanjye ari we mugore wa Rwaburindi aramwica. Urumva yishe umugore we yica na nyirasenge, arangije yica na mubyara wa data, ubu nyirasenge niwe twataburuye. Ikindi ukuntu ari na mubi yanze kunyereka aho umwana wanjye bamushyinguye. Ntakaveve ibyo yakoze mu muco nyarwanda ntibibaho.”
Bamwe mu barokotse Jenoside barimo n’abasangiraga akabisi n’agahiye n’uyu Athanase bavuga ko akimara kwica umugore we utwite, yahise yereka abicanyi bari kumwe ko nta mututsi ugomba gusigara n’abari barashakanye n’abatutsi barabatanga baricwa, kuko ngo bari babonye urugero rwiza.
Muri uyu Murenge wa Mutete, abagizweho ingaruka n’amateka mabi ya Jenoside bashyize imbere ubumwe n’ubwiynge no gukora bakiteza imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Deogratias Mwanafunzi, avuga ko bashyize imbaraga mu kurwanya no gukumira ingengabiteketrezo ya Jenoside, amacakubiri no kubiba urwango kandi abarokotse Jenoside bagafashwa muri gahunda z’isanamitima.
Umurenge wa Mutete urimo Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga 1000, biteganijwe ko ari rwo rwibutso ruzagurwa rugahurizwamo izindi nzibutso zo mu karere ka Gicumbi.
Inkuru dukesha RBA












































































































































































