Ihohoterwa iryo ari ryo ryose rigira ingaruka zikomeye k’uwarikorewe ndetse n’uwarikoze, ariko rigashegesha cyane uwarikorewe. Aba bombi icyo bahuriraho ni uko bigera aho biyanga, bishobora no kuganisha ku kwiyambura ubuzima.
Abana b’abangavu bakorewa ihohoterwa bagaterwa inda, by’umwihariko bibagiraho ingaruka zirimo kwirukanwa n’imiryango, ubukene, uburaya no kwishora mu mirimo ivunanye kugira ngo babane ibitunga abana.
Umwe mu bahuye n’iryo hohoterwa afite imyaka 16, wo mu karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Matyazo avuga ko akimara guterwa inda, yirukanwe mu rugo ndetse ava no mu ishuri. Agira ati “Nkimara guterwa inda nahuye n’ingaruka zo kuva mu ishuri, kwirukanwa mu rugo, gusa naje kubona umuntu uncumbikira ariko nawe anyirukana ntarabyara ntangira gukora imirimo ivunanye yo kwikorera amatafari kugirango mbone imibereho; kandi nkiri muto bakankorera menshi ntashoboye nkaburara kuko nazaga naniwe, nabaga mu kizu kituzuye cyari aho hafi nkarara nkanuye kuko inyamanswa zansangagamo ndetse n’abagabo banyuragaho basinzi basangagamo nabo bakansambanya. Ni cyo nabyariyemo, nyuma naje kubona umukecuru angirira neza anjyana iwe kuko umwana yaragiye kumfiraho.”
Uyu wabaye umubyeyi akiri muto, akomeza avuga ko kuva yaterwa inda atigeze abona ubutabera, kuko bamutereranye uhereye ku babyeyi be, ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ubwo yazitabazaga aho kumwumva, umuyobozi w’umudugudu n’uw’Akagari bagasanga umubyeyi we bakumvikana n’uwayimuteye agatanga amafafaranga agahita yigira gutura mu Karere ka Nyanza. Ati “Ndasaba ko ubuyobozi bukwiye kumfasha, uwo mugabo akamfasha gutunga umwana”
Hari umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa wo mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gasaka, mu Kagari ka Nyamugari, wemeza ko n’ubwo yigeze gufungwa imyaka ibiri azira icyaha cyo gusambanya umwana, hakozwe ibizamini arafungurwa; ariko byamugizeho ingaruka zikomeye.
Agira ati “Ku ruhande rwanjye bizagorana kongera kugarura icyizere mu bantu banyizeraga, kubera icyasha byansize, kugira ngo uzongere kwisanga muri sosiyete biragorana. Nk’ubu nasanze umugore wanjye yarantakarije icyizere, na ho abana banjye ndetse n’ab’abaturanyi iyo bambonye bumva ko ndi mubi bakampunga. Ntibyangizeho ingaruka njyenyine ahubwo byageze no ku muryango.”
Impuguke zihamya ko impande zombi zigira ingaruka zikomeye
Karasira Jean Claude, impuguke mu by’ihungabana, avuga ko ihohoterwa ubwaryo iryo ari ryo ryose, rigira ingaruka k’uwarikorewe n’uwarikoze, ariko cyane cyane uwarikorewe kuko we ahorana icyo gikomere mu buzima bwe bwose.
Agira ati “Uwakorewe ihohoterwa ntirishobora kumushiramo, ahora aryibuka, rimutera ipfunwe kuko usanga nk’umwana wahohotewe we adashobora na rimwe mu buzima bwe kwibagirwa ibyamubayeho, bituma yanga abantu bose bahuje igitsina n’uwamuhohoteye. Ariko kandi n’uwarikoze rimugiraho ingaruka kuko uretse no kurangiriza ubuzima bwe mu buroko, ahora yibonamo umunyacyaha, yumva ari inyamaswa kuko n’iyo umubajije akubwira ko atazi uko byagenze…”
Karasira akomeza avuga ko abo bombi bahurira ku bimenyetso bikomeye byo kwiyanga, bakumva ko sosiyete ihora aribo ireba. Bishobora kubaviramo guhunga aho abantu babazi cyangwa se bikabaviramo kwiyambura ubuzima, bumva ko nta kindi bakimaze, kandi abantu bababona muri iyo shusho gusa.
Hari abahohoterwa bakagerekwaho iterabwoba
Hejuru y’ingaruka zavuzwe haruguru, Kankesha Annociata, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko iyo umwana wahohotewe ari munsi y’imyaka y’ubukure agomba guhabwa ubutabera kandi ku gihe.
Agira ati “Guhohotera umwana ni icyaha kidasaza, uwabikora wese n’ubwo yahunga, igihe azagarukira azabihanirwa. Icyo dusaba ababyeyi n’abana, ni ukudahishira kandi bagatangira amakuru ku gihe, kuko hari ababihishira cyane iyo basanzwe bafitanye imibanire mu muryango, bakanga kwiteranya bigatuma umwana adahabwa ubutabera.”
Gusa avuga ko hari n’abaterwa ubwoba n’ababahohoteye ko nibabivuga bazabica, bigatuma bicecekera, iki kikaba kimwe mu bibongerera ihungabana.
Murwanashyaka Evariste, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), by’umwihariko ushinzwe guharanira uburenganzira bw’abana, we avuga ko kuba ihohoterwa rigira ingaruka no k’uwarikoze bitavuze ko agomba kugirirwa impuhwe, aba agomba kuryozwa icyaha yakoze; Avuga ko kugira ngo ihohoterwa ricike kandi, hakenewe ubufatanye bw’inzego zose, abana, ababyeyi n’inzego za Leta.
Agira ati “Uwasambanyije umwana akwiye guhanwa kugira ngo abere abandi urugero, kuko iyo badahanwe ni hamwe usanga hari umugabo uhohotera abarenze umwe. Imbaraga ziri gushyirwa mu gufasha abana kuregera indishyi, kuko byagaragaye ko harubwo bafunga uwateye inda bikarangirira aho, kandi uwahohotewe ntibigire icyo bimufasha; nitubafasha kuregera indishyi bizabagirira akamaro.
Murwanashyaka akomeza avuga ko ihohoterwa rigira ingaruka ku mpande zombie, ariko cyane cyane k’uwahohotewe, noneho yaba ari umwana bikamubamo ubuzima bwe bwose. Yongeraho ko abakorewe icyo cyaha bakwiye kujya bakurikiranwa n’abashinzwe ihungabana, kugira ngo bafashwe kubisohokamo, kuko hari n’ubwo bashobora kwiyambura ubuzima, bumva ko sosiyete yabatereranye.
Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20, ariko kitarenze imyaka 25.
Gusambanya umwana iyo byakorewe k’uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa, kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu; iyo byakurikiwe no kubana nk’umugore n’umugabo bwo, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa.
Akarere ka Huye kagaragaza ko hari abana 131 batewe inda, bataragera ku myaka y’ubukure, muri bo 72 barabyaye na ho 69 baracyatwite.
Umwaka ushize wa 2020 ibirego 3973 byageze mu nkiko, gusa baracyari bacye ugereranije n’ababa bakorewe ibyaha.
Buri mwaka ubushakashatsi bwakozwe na CLADHO bugaragaza ko abana baterwa inda buri mwaka, bari hagati y’ibihumbi 15 na 17, ariko muri ibi bihe bya Covid_19 ibi byaha byariyongereye.
Ubushakashatsi bwakozwe na Guverinoma y’u Rwanda ku ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko (VACYS) mu mwaka wa 2015-2016, bwatewe inkunga na UNICEF, CDC na IDRC, amakuru yakusanyijwe mu bana n’urubyiruko bagera ku 2,000; bwasanze 24% by’abakobwa na 10% by’abahungu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ihohoterwa ribabaza umubiri ryakorewe abakobwa ku kigero cya 37% na 60% by’abahungu. Ihohoterwa ku marangamutima ni kimwe mu byari bigize ubushakashatsi, ryakorewe 12% by’abakobwa n’abahungu 17%.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































