Minisiteri y’ubutabera ivuga ko imitungo yasizwe na bene yo itabangamira igishushanyombonera icyo ari cyo cyose, kuko ibiteganywa n’itegeko bishyirwa mu bikorwa hagendewe no kukuba leta ariyo iba isanzwe ifite inshingano zo kuyibungabunga no kuyicunga.
Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu cyo kugeza mu mwaka wa 2050 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 Igihugu cyihaye. Iki gishushanyombonera kandi kizanagendana n’umuvuduko w’iterambere mu nzego zose mu bijyanye n’imyubakire kuko hari uburyo bugenda butegenywa mu kuvugurura.
Murama Charles impuguke mu micungire y’imitungo yasizwe na bene yo muri Minisiteri y’ubutabera, avuga ko imitungo yasizwe na bene yo itabangamira ivugurura ry’imyubakire. Avuga kandi ko Leta ifite uburyo ibikoramo kugira ngo iyo mitungo irusheho gucungwa neza yaba itajyanye n’icyerekezo cy’umujyi cyangwa igishushanyombonera cyawo.
Murama avuga ko aho kugira ngo imitungo ikomeze kwangirika biba byiza ko Leta ivugana n’abashobora kuba bafite ububasha bwo kuyivugurura cyangwa bakayijyanisha n’igishushanyombonera cy’umujyi, hanyuma amafaranga avuye muri iyo mitungo agashyirwa kuri konti ndakorwaho iri muri BNR.
Agira ati “mu gihe hari indi mitungo imeze neza itarangiritse itanafite ikibazo kijyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi runaka, iyo na yo irakodeshwa, amafaranga avuyemo kimwe cya kabiri cyayo kijya kuri konti ndakorwaho, ikindi kikajya kuri konti aho ayo mafaranga azajya yifashishwa mu gukomeza kwita neza kuri uwo mutungo.”
Murama akomeza avuga ko Minisiteri y’ubutabera yakoze amasezerano kugira ngo birusheho kunozwa neza, hanyuma ikayohereza mu turere turimo iyo mitungo, noneho hakabaho amasezerano hagati ya Leta n’umuntu ushaka gukodesha umutungo.
Ati “ayo masezerano aba ateganya uburyo buri ruhande yaba Leta cyangwa ukodesha umutungo kugira ngo uwo mutungo urusheho gucungwa neza.”
Imitungo yasizwe na bene yo ihari kugeza ubu igera kuri 782 imicungire yayo itegenywa n’itegeko ryo mu 2004 ryavuguruwe mu 2015.
Panorama












































































































































































