Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, OGS, rigaragaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2022, ahagana 11:20 indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yavogereye ikirere cy’u Rwanda ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba.
Iri tangazo rivuga ko nta gikorwa cya Gisirikare ku ruhande rw’u Rwanda cyabaye ahubwo iyo ndege yahise isubira aho yaturutse.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba yihanangiriza Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri icyo gikorwa yise ubushotoranyi, kandi Leta ya Kinshasa na yo ikaba yabyemeye.
Iyi ndege yageze i Rubavu, nyuma y’uko ku cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 indege z’ubu bwoko zageze ku kibuga cy’indege cya Goma.














































































































































































