Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu, PL, yateranye ku wa 24 Werurwe 2024, yafashe umwanzuro udakuka ko mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, rizashyigikira Perezida Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Iyi nama yasuzumiwemo imirongo migari ya gahunda ya politiki ya PL muri manda ya 2024-2029, ni yo yahise yanzura ko mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, rizashyigikira Paul Kagame, Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Perezida wa PL, Hon. Mukabalisa Donatille yagize ati “Abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Nyakubahwa Paul Kagame ko akomeza kuyobora u Rwanda, kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu cyacu, akaba amaze kugiteza imbere mu nzego zose.”
Ishyaka PL si ubwa mbere ryaba rishyigikiye umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, kuko mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka yo mu 2017, n’ubundi ryashyigikiye kandi ryamamaza Paul Kagame.
Ishyaka PL riheruka guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2010 ubwo ryamamazaga umukandida waryo, Prosper Higiro, akaza ku mwanya wa Gatatu inyuma ya Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo wari watanzwe na PSD ariko bakanikirwa bidasubirwaho na Perezida Paul Kagame.
Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Nyakanga 2024, muri kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yo ku wa 9 Werurwe 2024, ku majwi 99.1%.















































































































































































