Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatandatu yaraye yakiriye abana baturutse hirya no hino mu gihugu, mu birori ngarukamwaka ahuriramo n’abo akabifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire [wa 2026].
Byabereye muri Village Urugwiro aho Ibiro bya Perezida Kagame biherereye ku Kacyiru.
Abo bana bahabwa uburyo bwo gukina, bagahamiriza byarangira bagahabwa ibikoresho by’ishuri n’ibindi Madamu Jeannette Kagame aba yabageneye.
Ibyo birimo ibikinisho n’impano bazajyana mu rugo zikazabagirira akamaro haba mu biruhuko no mu gihe bazaba basubiye kwiga.
Kwifuriza abana kuzagira Noheli n’Ubunani byiza ni igikorwa ngarukamwaka kitabirwa n’abana bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu, kikitabirwa na bamwe mu babyeyi babo ndetse n’abayobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.












































































































































































