Abadepite bo muri Kenya bafashe umwanzuro wo guhagarika abanyamategeko bize mu Rwanda bababuza gukora umurimo w’ubwunganizi mu mategeko muri icyo gihugu. Si abanyarwanda n’abarundi bakumiriwe gusa ahubwo n’abanyakenya bize mu ishuri ryo mu Rwanda bimwe ubwo burenganzira.
Inkuru yatangajwe na The Eastafrican igaragaza ko Kenya yahagaritse abanyamategeko b’u Rwanda n’u Burundi gukorera muri iki gihugu kugeza igihe abunganira mu mategeko baho bemerewe gukorera mu bihugu byombi ku buryo budasubirwaho.
Komite y’ubutabera mu Nteko ishinga amategeko yifuza ko ibihugu byose bigize Afurika y’Iburasirazuba byakemura iki kibazo mbere y’uko Kenya ifungura ubucuruzi mu nzego z’amategeko ku Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.
Nubwo bimeze gutya gusa muri iki gihe abanyamategeko bo muri Tanzaniya na Uganda bo bemerewe gukora imirimo y’amategeko muri Kenya hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 12 n’iya 13 z’itegeko ry’abavoka.
Abavoka 13 bo muri Kenya, ubu barimo gukora ubuvugizi mu Ihuriro ry’abavoka mu Rwanda (RBA: Rwanda Bar Association), basabye Inteko ishinga amategeko ya Kenya kwihutisha gukurikirana iyinjizwa ry’u Rwanda n’u Burundi mu itegeko ry’abavoka kugira ngo umucamanza mukuru arahire kandi yandikishe abimenyereza umwuga baturutse mu bihugu byombi kwimenyereza muri Kenya.
Komite y’Inteko yashyigikiye impungenge z’Ubucamanza n’Inama ishinzwe uburezi mu by’amategeko ku bijyanye no kutagira uburinganire mu byangombwa byo kwemererwa kwiga impamyabumenyi y’amategeko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Me Julien Gustave Kavaruganda yabwiye Ikinyamakuru Panorama ko bo nta kibazo u Rwanda rufite ku bavoka baturutse muri kenya, ahubwo ikibazo gihari kugeza ubu ari uko abanyakenya batemererera abanyamategeko bize mu ishuri ry’amategeko mu Rwanda (ILPD) yaba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga gukorera muri Kenya.
Agira ati “Ikibazo gifite abadepite baho badashaka guhuza n’amategeko agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku rujya n’uruza rwa Serivisi. Usanga bazitira cyane abize mu ishuri ryo mu Rwanda, nyamara twebwe mu Rwanda iyo umuntu yahawe uburenganzira bwo kunganira abandi ahoy aba yarakoze hose, twe duha agaciro urwo rwego.”
Me Kavaruganda yongeraho ko bashobora kuba bafite impungenge urwego Ishuri ry’amategeko ry’u Rwanda (ILPD) rimaze kugeraho ndetse n’abanyamategeko bo mu Rwanda bamaze kugera, ku buryo bakwisanga babaye benshi ku isoko ryo muri Kenya. Ikindi avuga ni uko hakwiye kubaho ihuza ry’amategeko ndetse no guha agaciro impamyabushobozi z’abize mu yandi mashuri y’amategeko ya EAC.
Manirakiza Olivier













































































































































































MUSEMAKWELI Prosper
November 8, 2021 at 13:41
Rwanda Bar Association wayitiranya nabamwe batubwira amakuru bavuga pe mujye mubisobanura mu magambo!! Hagataho umuntu ava Kenya akaza kwiga mu Rwanda? ninko kuva Riviera ukajya kwiga APACOPE