Urugaga rw’Abikorera mu Mujyi wa Kigali rwatangaje ko rwabaruye rusanga abacuruzi bose bo mu Mujyi wa Kigali ari 57.325.
Muri bo, ibihumbi 23 ni abo mu Karere ka Gasabo, abarenga ibihumbi 15 bakaba abo muri Kicukiro naho abandi ibihumbi 17 bakaba abo muri Nyarugenge.
Igitangaje, nk’uko ubuyobozi bwa PSF bubivuga, abanyamuryango bayo biyandikishije ni 9.700 bangana na 17,4%.
Iby’iyo mibare byaraye bitangarijwe mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Mujyi wa Kigali yateranye ku wa 17 Ukwakira 2025 iyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa PSF mu Mujyi wa Kigali, Ngabonziza Tharcisse.
Ngabonziza yabwiye IGIHE ko impamvu yabyo ari uko hari abanyamuryango badafite amakuru y’uko bigenda ngo umucuruzi ajye muri PSF n’inyungu kuyijyamo bimugirira.
Yagize ati: “Ibi ahanini biterwa n’uko nta makuru baba bafite, bityo bigatuma batabasha kwiyandisha. Tugerageza gukora inama zitandukanye mu mirenge no mu turere kugira ngo dusobanurire abantu bamenye ko PSF ihari kandi ntituzacika intege.”
Avuga ko ari ngombwa ko gusobanurira ba rwiyemezamirimo n’abandi bacuruzi, bakamenya akamaro ko kwihuriza mu rugaga hamwe na bagenzi babo.
Ati: “Inyungu zirahari kuko iyo uri kumwe n’abandi bantu, ubona amakuru y’ingenzi ku gihe kandi gushyira hamwe n’abandi bikubaka mu bushobozi ndetse bikoroshya n’ubuvugizi.”
Abitabiriye iyi nama beretswe bimwe mu byagezweho birimo ubwishingizi bw’indwara bwiswe PSF Health Scheme, amahugurwa yahawe abikorera haba mu midugudu kugera ku rwego rw’uturere n’ubuvugizi bwakozwe ku bibazo byabo.
Urugaga rw’abikorera rwatangijwe mu mwaka wa 1999, ubu rumaze imyaka 26 kandi umusanzu fatizo w’umunyamuryango ungana na Frw 6000, ariko umunyamuryango yemererwa kujya mu cyiciro ashaka bijyanye n’ubushobozi afite.
Mu myaka itatu ishize abanyamuryango batanze umusanzu ungana na Frw 213,355,285, mu gihe mu mwaka wa 2023 hatanzwe urenga Miliyoni Frw 47, mu mwaka wa 2024 umusanzu watanzwe warengaga Frw 132,000,000 naho kugeza ubu (mu 2025) hamaze gutangwa asaga miliyoni Frw 38.












































































































































































