Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Abafite ubumuga batoye abazahatana mu badepite ba EALA

Abakandida baza ku isonga mu matora y'abafite ubumuga bahatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (Photo/Courtesy)

Abafite ubumuga bahagarariye abandi mu ntara zose z’igihugu bamaze gutora abakandida bazahagararira abafite ubumuga mu guhatanira kujya mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bamaze kwitoramo babiri barimo umugore n’umugabo ku wa 11 Gicurasi 2017.

Dr Betty Nasiforo Mukarwego na Capt. Alexis Bahati nibo batorewe guhagararira abandi bakaba batsinze aya matora bari bahanganiyemo n’undi mukandida witwa Sharon Tumusiime.

Mu migabo n’imigambi ya Dr Betty yavuze ko aramutse atorewe guhagararira abafite ubumuga muri aka karere yashyiraho ihuriro ry’abafite ubumuga muri aka karere maze icyicaro cyaryo kibaba mu Rwanda, kugira ngo ibyemezo byose bijye bifatirwa muri iki gihugu, bityo bibe inyungu zacyo muri rusange.

Yongeyeho kandi ko yarushaho kuzamura imyigire y’abafite ubumuga no kubafasha kwisanzura muri politiki y’igihugu kimwe n’abandi banyarwanda, dore ko ngo n’ubundi asanzwe agira uruhare mu bijyanye n’uburezi ku bafite ubumuga kuko ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi.

Rtd Capt. Alexis Bahati yijeje abari bitabiriye amatora ko azaharanira ibifitiye inyungu abafite ubumuga muri rusange.

Ati “Namugariye ku rugamba kandi maze igihe nkora muri Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare. Kubera ko harimo abafite ubumuga, byanyigishije kumenya neza ubuzima bwabo no kumenya ibyatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza; ibyo rero nibyo nzaharanira kugira ngo barusheho kubaho neza.”

Aya amatora yari yitabiriwe n’abagize inteko itora  baturuka  mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, aba batowe ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, amajwi yabo arajyanwa ku rwego rw’igihugu hamwe n’andi yavuze hirya no hino mu gihugu maze hatorwemo umudepite uzajya mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Panorama

Dr Betty Nasiforo Mukarwego

Dr Betty Nasiforo Mukarwego

Rtd Capt. Alex Bahati

Rtd Capt. Alex Bahati

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities