Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Gusana ruhurara ya Mpazi bizatwara hafi miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda

Umujyi wa Kigali watangaje ko watangiye gusana ruhurura ya Mpazi, iyobora amazi ava ku misozi inyuranye yo muri uyu Mujyi.

Ni ibikorwa bizatwara hafi miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda, hagamijwe kurinda abaturage ibiza, gusa abaturiye iyi ruhurura bafite impunge z’uko imvura isanze itarangiza gusanwa.

Nsekanabo Hasani atuye mu kagari ka Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, yerekanye bimwe mu bice by’inzu ye byasenywe n’amazi yaturutse ku gice cya ruhurura ya Mpazi na yo yangijwe n’amazi.

Ruhurura ya Mpazi yubatswe hagamijwe guha inzira amazi yaturukaga ku misozi itandukanye yo mu mujyi wa Kigali, kuri ubu ibice byayo byatangiye gusenyuka binasenya ziwe mu nzu z’abayituriye.

Uwitwa Kamana Ayubu ati “Iyo imvura igwa amazi aba ari menshi cyane ateye ubwoba, ntabwo dusinzira tuba tuzi ko ari butujyane.”

Uretse gusenyuka kwa bimwe mu bice by’iyi ruhurura, hari na bimwe mu biraro byayambukiranyaga na byo byamaze kwangirika. Abayituriye bavuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiye bubasezeranya kenshi ko bugiye kuyisana.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, Dr. Merald Mpabwanamaguru, avuga ko imirimo yo gusana iyi ruhurura yatangiye ariko agasaba abayituriye kuzayifata neza.

“Gahunda yo gusana iriya ruhurura ya mpazi irahari ku buryo n’igice cyayo cyo hepfo imirimo yo kugisana yatangiye, twabanje kubaka ikiraro cy’umugezi wa Nyabugogo aho ariya mazi ava muri mpazi azisuka. Iyo wubaka ruhurura uturuka hepfo uzamuka kuko iyo wubatse umanuka amazi aza ari menshi agasenya ibyo wubatse.”

Ibikorwa byo gusana ruhurura ya Mpazi bizarangira bitwaye milliyari 7.9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse ruhurura ya Mpazi, Umujyi wa Kigali uvuga ko ufite gahunda yo gukora indi miyoboro umunani y’amazi y’imvura hagamijwe kurinda abaturage ibiza.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities