Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yatangije ubukangurambaga bwo kwibutsa abanyamaguru uko bakwiye gukoresha umuhanda n’ibyo bakwiye kwitwararika.
Ni ubukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Gashyantare 2022 aho abapolisi biriwe mu mihanda ya Kigali bibutsa abanyamaguru uko bagombye gukoresha umuhanda ndetse n’ibyabateza impanuka mu gihe batabyitwararitse. Iyi gahunda ikazakomereza mu ntara.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi yateguye ubukangurambaga bushishikariza abantu gukoresha neza umuhanda n’ibimenyetso bimurika, kuko byagaragaye ko hari abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru batubahirizaga amategeko.
Ati “Imbogamizi ni uko bigaragara ko abanyamaguru batazi neza uburyo bwo kugenda mu mihanda, batazi amategeko ndetse n’abatwara ibinyabiziga bakaba bataborohera. Mu by’ukuri ntabworoherane ku binyabiziga.”

Abapolisi babwiraga abanyamaguru ko “Bagomba kugendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza bituruka imbere babireba, bagomba kwambukira mu mirongo yagenewe abanyamaguru. Kureba iburyo n’ibumoso bakabona kwambuka. Gushishoza bakareba ko ibinyabiziga byabahaye inzira bakambuka bihuta ariko batiruka.”
Usibye n’ibyo bibukijwe ko bagomba “kwirinda kwambuka bambaye utwumvisho two mu matwi (Ecouteurs/Headphones/Earphones) cyangwa bakoresha telefone (Chat) ndetse no kubahiriza ibimenyetso bimurika mbere yo kwambuka umuhanda”.
Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda, itangaza ko Umwaka ushize mu bantu 655 bahitanwe n’impanuka, harimo abanyamaguru 225, hakomereka bikomeye abandi 175 muri 684 na 1.262 bakomeretse byoroheje mu 5.244.
Nshungu Raoul












































































































































































