Mu museso wo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Kanama 2021, bikomotse ku makuru yatanzwe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, hafatiwe abajura na moto ebyiri z’abanyamahanga bari bibye.
Bamwe muri urwo rubyiruko baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, batubwiye ko abo bajura bahuye na bo bari kuri moto ebyiri bahetswe n’abamotari mu masaa kumi n’imwe za mugitondo, bahagarara ahri haparitse moto ebyiri haruguru y’umuhanda.
Umwe muri urwo rubyiruko yagize ati “Haje moto ebyiri zihagarara imbere yanjye. Nagize amakenga nshaka kureba icyo abazijeho bagiye gukora. Bahise bazamuka haruguru y’umuhanda, batangira gucomora insinga za moto zari zihari ariko zanga kwaka. Bashatse kuzijyana zitaka ariko umwe wari usigaye ndamwegera mubaza aho bazijyanye kandi zitaka.
Nakomeje kumubaza ambwira ko abagiye imbere aribo bafite amakuru. Haje undi mugenzi wanjye nibwo twakurikiye abagiye mbere. Twagize amahirwe haza imodoka ya polisi turayihagarika bamwe bariruka ariko undi turamusigarana, tuza gusanga baziranye kandi ari abajura.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yatangarije Ikinyamakuru Panorama ko abakekwaho ubujura bazibye mu rugo rw’umuzungu w’umunyamerika witwa Jonathan Douglas.
Asobanura uko bafashwe yagize ati “Amakuru yatanzwe n’Umwe mu bayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gasabo (Mugoyi Patrick) ubwo yari agiye ku kazi, abona abagabo batatu bagenda basunika moto zitaka, agira amakenga nuko ababajije yumva baratanga ibisubizo bidafatika niko kwitabaza Polisi irabafata.”
Akomeza agira ati “Ubwo Polisi yahageraga abo bajura bayikanze nuko bariruka hafatwa umwe witwa Girimpuhwe Arnold Steve ariko abo bari kumwe bari gushakishwa ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe bakurikiranwe n’amategeko.”
CP Kabera akomeza avuga ko Ubugenzacyaha burimo gukora iperereza kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
CP John Bosco Kabera ashima imikoranire ikomeje kuranga urubyiruko rw’abakoranabushake mu kurwanya ibyaha n’uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru.
Ati “By’umwihariko turashima umusanzu uru rubyiruko rutanga mu gufasha Polisi mu gutahura no gufata abanyabyaha tutibagiwe kubashimira n’uruhare bafite muri ibi bihe bya COVID-19 aho bafatanya na Polisi mu gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo. Turanashimira kandi abaturage ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru afasha Polisi mu gufata abanyabyaha bagashyikirizwa ubutabera.”
Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha bagira uruhare rukomeye mu gutanga amakuru kandi ku gihe muri ibi bihe bya COVID-19 bakaba barabaye aba mbere mu gufasha abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwiza ry’icyo cyorezo.
Rwanyange Rene Anthere












































































































































































