Bamwe mu baturage bakora ubuhinzi bifashisha uburyo bunyuranye bwo kuhira imyaka yabo bemeza ko kuva ubu buryo bwatangira kwifashishwa bwabazamuriye umusaruro wabo kandi butuma hari ibihingwa beza mu bihe by’izuba mu gihe bitabagaho.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kivuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi mu gufasha abahinzi kuhira, hari icyizere ko intego Leta yihaye izagerwaho.
Aba baturage basanzwe bahinga imboga n’ibigori ndetse n’imbuto ziribwa ku buso buto mu mirenge ya Mwurire na Gishari y’akarere ka Rwamagana, bavuga ko kuhira imyaka byazamuye umusaruro wabo kandi bigabanya imvune bagiraga.
Twagirimana Jotham ukunze guhinga ibigori n’imbuto avuga ko kuhiza akajerekani byabavunaga cyane bikanabatara amafaranga menshi mu gihe bashakaga ababafasha.
Yagize ati “Twuhizaga utujerekani ariko zari imvune, ubu zabaye nke kuko nka hegitari 6 tuzuhira iminsi itatu. Turashimira Leta yadufashije kugura za Moteri igashyiramo n’uruhare rwayo kandi ikadufasha guhindura imyumvire. Kera twahingaga dutegereje imvura gusa ariko ubu igihe cyose iyo witeguye urahinga akuhira kandi ubuhinzi bukagenda neza.’’
Mukamusoni Emerance nawe ahinga imboga yagize ati”kuhirisha akajerekani biravunana rimwe narimwe ukanabireka ugasanga zirumye nayo washoyemo ntavemo ariko ubu twishimiye ubu buryo bwaratworohereje ntago zicyuma duhinga igihe tubishatse ntitugikangwa n’izuba”
Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, Dr Bucagu Charles avuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi zinyuranye, ngo hari n’ingamba zigenda zifatwa mu gufasha abaturage kwitabira iyi gahunda yo kuhira no kugera ku ntego u Rwanda rwihaye.
Ati “Ubusabe buriyongera buri mwaka ariko ingengo y’imari ntiyiyongera, birasaba ko twongeramo abikorera n’abafatanyabikorwa. Indi mbogamizi ni uruhera rw’abaturage kuko iyi gahunda isaba ko buri muturage atanga 50% y’igiciro, ubwo niba moteri igura 500.000 Frw ntabwo bikunze gushobokera abaturage badafite amikoro ahagije kubona kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga.”
Akomeza agira ati “Mu mikoranire n’abafatanyabikorwa turimo kureba uko twakunganira abaturage ngo uruhare rwabo dudakomeza kuba inzitizi. Turimo no gukoresha ikoranabuhanga ridasaba amafaranga menshi nk’aho dukoresha imirasire y’izuba.”
U Rwanda rwihaye intego y’uko kugeza mu 2024 hazaba hamaze kuhirwa ubuso bungana na hegitari 24.574, buvuye kuri hegitari 800 zuhirwaga mu 2017. Kugeza ubu hamaze kuhirwa hegitari 20.784, ni ukuvuga ku gipimo cya 84%.
Gahunda imaze kwitabirwa n’abaturage bageze ku 16.000 bamaze kubona ibikoresho byuhira, ku buso buto birimo moteri zuhira n’ibyifashisha imirasire y’izuba.
RAB ivuga ko buri mwaka iyi gahunda igenerwa ingengo y’imari ingana na miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda, ifasha mu kuhira hegitari 3000 ziyongeraho buri mwaka.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































