Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Menya neza RASU n’abahanzi mu Rwanda

Abitabiriye inama mpuzamahanga y'abahanzi bibumbiye muri CISAC (Photo/Courtesy)

RSAU (Rwanda Society of Authors) ni ihuriro cyangwa sosiyete nyarwanda iharanira ikanakurikirana ibihangano, Uburenganzira n’iterambere ry’abahanzi nyarwanda cyane cyane abari muri ibi byiciro 4 bikurikira :

  1. Abanyamuzika
  2. Abanditsi
  3. Abakora za Cinema
  4. Abashushanya cyangwa abacora mu buryo bwose.

Ibi byiciro uko ari 4 bigize icyo mu rurimi rworoshye cyangwa rwumvikana neza RSAU, ishinzwe kurinda ibihangano, kwishyuriza abahanzi no kurengera inyungu zabo mu mategeko muri rusange.

Ubu mu Rwanda kuva kuwa 24 kugeza 27 Nyakanga 2017, harabera Inama Mpuzamahanga y’ibihugu byose bigize umuryango witwa CISAC ugizwe n’imiryango irenze 400  ku migabane yose y’Isi, ariko iyi ikaba ari iy’umugabane wa Afurika, ihagarariwe n’ibihugu 37 harimo n’u Rwanda, akaba ari nabwo bwa mbere iyo nama ibereye mu Rwanda i Kigali muri Convention Center.

 Iyi nama mpuzamahanga yatumiwemo abayobora ayo ma sosoyete nyafurika, Abahanzi n’abakoresha ibihangano ari abanyamaradiyo, Abanyamahoteri n’impuguke mu by’ubuhanzi butandukanye.

Mbere y’uko iyo nama itangira habanje kuba amahugurwa y’umunsi umwe, yabereye kuri Lemigo Hotel ahuza ibyo byiciro byose, yitabirwa n’abantu hafi 200.

Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi n’ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba afungura iyo nama, yishimiye intambwe abahanzi mu Rwanda bateye mu kugana RSAU, ashimira  CISAC kuba yarahisemo gukorera iyo nama mpuzamahanga mu Rwanda. Ati «ni Igihugu cyiza cy’ubukerarugendo, cyakira abantu neza kandi cyifashe neza.»

Ibintu 5 bya ngombwa abahanzi n’abanyarwanda muri rusange bakwiye kumenya

  • Iyi sosiyete yashyizweho n’itegeko kandi rireba ubuhanzi n’abahanzi bose bafite ibihangano bifatika bigomba kurindwa ngo birengerwa ku nyungu z’abanyirabwa n’imiryango yabo
  • Iyo sosiyete ikurikirana, ikishyuriza abahanzi no kubagezaho amafaranga avuye mu bihangano byabo kugeza imyaka irenze 50
  • Ni byiza kandi n’ingirakamaro ko umuhanzi uri muri biyo byiciro ufite ibihangano bye agana iyo sosiyete akishinganisha kugirango ibihangano bye bitavogerwa kandi bimuteze imbere.
  • Nta gahato ko kugana RSAU ariko nubwo ari nk’umuhini mushya utera amabavu kubera kutayimenya ni byiza ko bose bayigana bakanayimenya neza no kuyimenyesha.
  • Abantu bose bakoresha ibihangano nk’indirimbo, ibitabo, ibishushanyo, abakora ama cinema bose basobanukirwe ko nta busagihobe cyangwa ibya gusa bikibaho dore ko n’ubundi ibyagusa bitera ubwenge buke, bagomba rero kugira ibyo batanga mu kuriha no guteza imbere ubuhanzi n’ibihangano byabo. Bityo igihangano cy’umuntu kikaba umushinga n’umurimo utunga nyirawo urubyaro n’umuryango we muri rusange n’igihe yaba atakiriho.

Aha amaradio, Amahoteri, Ama resitora, aho bidagadurira n’izindi nzego cyangwa ibigo bigomba gusobanukirwa neza no kwitabira iyo gahunda nkuko itegaywa n’inzego za Leta zibishinzwe , RDB, MINEACOM, MINISPOC na RSAU  ubwayo.

Intabaza irira kumiziro kandi ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona kurikiza amategeko kandi usobanukirwe neza ejo utazaririra mu myotsi warayobewe aho aho abandi bahahiye nka wa muhanzi.

Undi muhanzi LOTI Bizimana ati «Ntamunoza ukunda iki?» Reka twe kuba ba ntamunoza dukunde iby’iwacu n’abahanzi bacu n’igihugu cyacu u Rwanda rutere imbere.

Minisitiri KANIMBA mu kiganiro n’abanyamakuru ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa CISAC ku isi yose,, Gad Oran, uhagarariye umugabane wa Afurika ariwe Sangwa ndetse na Diane Bwiza uyobora RSAU, yashimangiye ishyira mu bikorwa ry’itegeko, na manda ayikangurira  kongera imbaraga mu guharanira inyungu z’abahanzi n’ihihangano byabo, asaba ababikoresha bose kubahiriza no gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Umuyobozi mukuru wa CISAC ndetse n’uyihagarariye muri Afurika akaba ari n’umunyarwanda, biyemeje gukora ibishoboka byose bagakorana na RSAU ku nyungu z’abahanzi nyarwanda kugera ku ntego yabo.

Umuswahili ati «Kazi kwako » !!

 Prof. Pacifique Malonga

Umwanditsi w’ibitabo n’Umunyamakuru wigenga

Prof. Pacifique Malonga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities