Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zambuye Al Qaeda agace ka Awasse yari yarigaruriye

Mu buryo budasubirwaho, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique birukanye abarwanyi ba Al Qaeda bari birigaruriye agace ka Awasse kari mu tugize Intara ya Cabo Delgado.

Nk’uko tubikesha Taarifa.rw, nyuma yo kuhigarurira, babyeretse abasizirikare bo mu ngabo z’ibindi bihugu biri muri kiriya gihugu kugira ngo bijye ku mugaragaro.

Igikorwa cyo kumurikira ziriya ngabo ko RDF n’ingabo za Mozambique bigaruriye hariya hantu cyitabiriwe n’abakuru b’ingabo z’ibi bihugu bari muri kariya gace hiyongereyeho abakuru b’ingazo za Botswana na Zimbabwe. Hari kandi n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu n’itangazamakuru mpuzamahanga.

Muri iki gihe uruganda rutunganya amashanyarazi muri kariya gace rwari rwarigaruriwe na bariya barwanyi ruri mu maboko ya Leta ya Mozambique n’ubwo bwose rwangijwe na bariya barwanyi.

Mu minsi ishize Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yari aherutse kuvuga akazi kazijyanye kagenda neza kandi ko bagakomeje.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities