Mu buryo budasubirwaho, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique birukanye abarwanyi ba Al Qaeda bari birigaruriye agace ka Awasse kari mu tugize Intara ya Cabo Delgado.
Nk’uko tubikesha Taarifa.rw, nyuma yo kuhigarurira, babyeretse abasizirikare bo mu ngabo z’ibindi bihugu biri muri kiriya gihugu kugira ngo bijye ku mugaragaro.
Igikorwa cyo kumurikira ziriya ngabo ko RDF n’ingabo za Mozambique bigaruriye hariya hantu cyitabiriwe n’abakuru b’ingabo z’ibi bihugu bari muri kariya gace hiyongereyeho abakuru b’ingazo za Botswana na Zimbabwe. Hari kandi n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Muri iki gihe uruganda rutunganya amashanyarazi muri kariya gace rwari rwarigaruriwe na bariya barwanyi ruri mu maboko ya Leta ya Mozambique n’ubwo bwose rwangijwe na bariya barwanyi.
Mu minsi ishize Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yari aherutse kuvuga akazi kazijyanye kagenda neza kandi ko bagakomeje.
Ubwanditsi













































































































































































