Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

MTN Rwanda Ivuga Ko Yungutse Bifatika Mu Mwaka Wa 2025

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyatangaje ko mu mwaka wa 2025 cyungutse bishimishije nyuma yo guhomba mu mwaka wa 2024.

Kuri iyi nshuro, iki kigo cyemeza ko cyungutse Miliyari Frw 10,8 F nyuma y’uko mu mwaka wabanje yari yagize igihombo cya miliyari 5,4 Frw.

Ubwiyongere bw’abakiliya bacyo nibwo bwacyunguye cyane binyuze no mu gukoresha mobile money ku rwego ruri hejuru.

Muri rusange amafaranga yinjiye aturutse muri serivisi za MTN Rwanda yiyongereye ku gipimo cya 14,7% agera kuri miliyari Frw  295 mu mwaka wa 2025.

Yavuye kandi muri serivisi zo guhamagara, interineti, Mobile money n’izindi zitangwa n’iki kigo.

Mu mwaka wa 2025 abakiliha ba MTN bayongereyeho 7,4% ubu bakaba bangana na miliyoni 8,2.

Abafatabuguzi bakoresha interineti biyongereyeho 14,1% ugereranyije n’umwaka wabanje, bagera kuri miliyoni 2,8.

Icy’ingenzi cyaranze umwaka wa 2025 muri MTN Rwanda ni izamuka ryo hejuru rya serivisi z’ihererekanya ry’amafaranga kuri telefoni [Mobile Money] zizwi nka MoMo.

Ugereranyije na 2024, umubare w’abakoresha izi serivisi buri kwezi wazamutse ku rugero rwa 17,3%, bagera ku bantu miliyoni 6,2.

MTN Rwanda ibara abafatabuguzi bamaze ku murongo nibura iminsi 90, mu gihe kuri serivisi za interineti na MoMo ibara abamaze iminsi 30 bazikoresha.

Mu mwaka wa 2025, MTN Rwanda yinjije Miliyari Frw 152,2 ziturutse muri MoMo ugereranyije na Miliyari 116,7 Frw zari zabonetse mu 2024.

Ni izamuka rya 30,4% ugereranyije umwaka ku wundi.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yatangaje ko umwaka wa 2025 wari uw’ingenzi kuri iyi sosiyete, agaragaza ko kwagura isoko no kwihutisha umuvuduko w’ubucuruzi biri mu byatumye bongera kugera ku nyungu.

MTN Rwanda yinjije Miliyari $ 106,8$ avuye mu bikorwa byayo nyuma yo kwishyura imisoro, inguzanyo, ndetse inajyanishije imiterere y’itakazagaciro k’ifaranga.

Ni izamuka rya 17,3%.

Amafaranga yashowe mu bikorwa by’Iki kigo ukuyemo ay’ubukode, yagabanyutseho 8%, agera kuri Miliyari Frw 34, mu gihe amafaranga yose yashowe mu bikorwa by’ikigo yagabanutseho 27% agera kuri Miliyari Frw 47 bivuze ijanisha rya 3%.

Ingamba nshya zo gukoresha neza imari, zatumye MTN Rwanda yizigamira Miliyari 18 Frw zari kuba zarashowe mu bikorwa bitandukanye.

Inyungu ku migabane yongeye kuzamuka igera ku Frw 8 kuri buri mugabane, iri rikaba ari izamuka rya 300% ugereranyije n’igihombo cyabaye mu mwaka wa 2024.

Nubwo yongeye kubona inyungu ikomeye mu mwaka wa 2025, inama y’ubutegetsi ya MTN Rwanda yasabye ko nta nyungu igabanywa abanyamigabane y’uwo mwaka yazatangwa.

Iki cyemezo bivugwa ko kigamijwe kongera gusubiza ku murongo ibijyanye n’imari y’iyi sosiyete no guteganyiriza imishinga ikomeye y’ahazaza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities