Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu rubanza rwa Neretse abatangabuhamya baranzwe no kunengana hagati yabo

Ku munsi wa kane w’urubanza rwa Neretse, tariki ya 13 Ugushyingo 2019 humviswe abatangabuhamya ku mateka y’u Rwanda barimo umunyarwanda Joseph Matata ndetse n’umubiligi Prof Alain Verhaagen wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akorera Umuryango w’abaganga batagira umupaka (Médecin Sans Frontières).

Ubuhamya bwa buri wese muri aba bwagiye bunengwa n’urundi ruhande aho nko ku buhamya bwa Joseph Matata, umunyarwanda uba ku mugabane w’uburayi, yumvikanye cyane yikoma ubuyobozi bw’u Rwanda cyane anenga FPR Inkotanyi. Hari aho yageze avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, bibabaza cyane ubushinjacyaha, buhawe umwanya buvuga ko abantu nka Matata batakagombye kongera guhabwa umwanya mu rubanza nk’uru.

Kuko kuri gahunda ari we wari kubanza hakurikiyeho ubuhamya bw’umubiligi Prof Alain Verhaagen wagize uruhare mu ikorwa rya Film yitwa “Rwanda Autopsie d’un Génocide” yanerekanwe mu rukiko. Uyu yatangiye yibutsa umucamanza wakoreshaga “Génocide Rwandais”, ashaka kuvuga Jenoside yakorewe abatutsi, ati “Birababaje”. Uyu na n’ubu utaribagirwa ibyo yaboneye i Ntarama, yagaragaye akosora imvugo zipfobya Jenoside yakorewe abatutsi zirimo n’iy’uyu mucamanza.”

Yakomeje anyomoza Matata amubwira ko nta Jenoside ebyiri zabaye mu Rwanda ndetse no muri Filime yerekanwe bigarukamo ko nta Jenoside ebyiri zabaye. Ibi ngo abihamya agendeye ku byo yiboneye n’amaso ye ubwo yabonaga uko abantu biciwe i Ntarama mu karere ka Bugesera.

Prof Alain Verhaagen wari mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu 1994, yanenzwe n’abunganira uregwa bavuga ko ubuhamya bwe yabuvuze nk’umumenyi w’ibyo mu mutwe (Psychologue) atari nk’inzobere ivuga ihereye ku bushakashatsi cyangwa ibyo yasomye.

Yabajijwe kandi n’abunganira uregwa ukuntu yaba yarashinze Ibuka ishami ryo mu Bubiligi, avuga ko atayishinze ahubwo ko yabaye umujyanama wayo abisabwe na bamwe mu bari bayirimo baziranye.

Ahagana saa moya z’umugoroba nibwo umunsi wasojwe nyuma yo kumva umunyamakuru Jean François Dupaquier.

Inkuru ya Pax Press yanditswe na Musonera Sosthène

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities