Madamu Jeannette Kagame yemeza ko “Ndi Umunyarwanda” yagize uruhare mu komora ibikomere Abanyarwanda basigiwe n’amateka mabi igihugu cyabo cyaciyemo. Nk’Umuyobozi wa Unity Club, asanga ibi byarabaye uburyo bwiza bwo kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Jeannette Kagame yabicishije mu butumwa yacishije kuri X/Twitter bugenewe Abanyarwanda mu gihe mu mpera z’iki Cyumweru hazaba Ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club ku nshuro ya 18.
Yanditse ati: “Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho igihugu kizira amacakubiri, gishyize imbere indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.”
Yemeza ko ‘uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa’ mu ngamba zose, aboneraho gusaba ko iri hame riba ‘ndakuka’ kandi abakuru bakabiraga abato.
Unity Club yashinzwe mu mwaka wa 1996, iza ari Ihuriro ry’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye.
Intego yari ugutanga umusanzu mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro nk’inkingi y’iterambere rirambye.
Unity Club yita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata neza abana no kwita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu mwaka wa 2014, uyu muryango wiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite birimo uburwayi no kubura aho baba.
Ni muri ubwo buryo hubatswe inzu bita Impinganzima zatumye aba babyeyi babona iby’ibanze mu buzima.
Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi.












































































































































































