Imibiri 90 ni yo yabonetse uyu munsi mu gikorwa cy’umuganda abaturage bo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma babyukiyemo bashakisha imibiri y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera.
Iki cyumweru ni icya gatatu bashakisha iyo mibiri, ubuyobozi bw’akarere buravuga ko imaze kuba 787.
Abaturage mu Murenge wa Rukumberi kuri uyu wa Gatatu bakomeje umuganda wo gushakisha ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera imibiri y’abatutsi biswe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Kabandana Callixte uyoboye Ishyirahamwe ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rukumberi ndetse n’abandi barokotse Jenoside bavuga aha mu nkengero za Ikiyaga cya Mugesera haguye abatutsi benshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis aravuga ko akarere kagiye kunganira umuganda w’abaturage mu kwihutisha igikorwa cyo gushakisha imibiri.
Uretse aha ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka hari n’indi imibiri yabonetse ahantu hanyuranye muri Rukumberi ibarirwa mu 100. Iyi mibiri irashyirwa mu rwibutso rwa Rukumberi ikazashyingurwa mu cyubahiro.
Umurenge wa Rukumberi ufite mateka yihariye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, urwibutso rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 40.
Soma indi nkuru bifitanye isano https://panorama.rw/index.php/2020/09/03/ngoma-mu-nkengero-zikiyaga-cya-mugesera-habonetse-imibiri-49-yabishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/













































































































































































