Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Ngoma: Mu mikino ngororamubiri mu banyeshuri batarengeje imyaka 15, Akarere ka Nyamagabe kaje ku isonga mu bakobwa

Mu gusoza amarushanwa mu mikino ngororamubiri y’abana batarengeje imyaka 15, ku wa 24 Ugushyingo 2019 yabereye kuri Stade Cyasemakamba mu karere ka Ngoma, Akarere ka Nyamagabe kaje ku isonga gatwara imidari myinshi mu bakobwa kaza no ku mwanya wa kabiri mu bahungu; na ho Intara y’amajyepfo aba ariyo iza ku isonga n’ibikombe bitatu muri zone (Ligue).

Aya marushanwa yabaye iminsi ibiri, aho yari yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo, akitabirwa n’abana 250 barimo abahungu 127 n’abakobwa 123 baturutse mu turere twose tw’igihugu twibumbiye muri duce (ligues) dutandatu.

Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ushinzwe amarushanwa Frère Kamili, akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuri cya St Aloys Rwamagana yagarutse ku mpamvu bahisemo gusoreza imikino mu karere ka Ngoma.

Yagize ati “Dufata iminsi ibiri ya kimwe cya kabiri, hamwe n’imikino ya nyuma ariko umunsi ubanziriza uwa nyuma, tuganira n’abana tukababwira ibyiza bya siporo, ndetse tukanayibakundisha. Ikindi ni umwanya wo kugira ngo abanyeshuri babashe gutembera igihugu cyabo, kuko usanga hari uba yavuye Rusizi ariko atari azi Akarere ka Ngoma; bityo rero aho anyura hose agenda areba usibye kubyiga mu mateka aba anabibonye.”

Yakomeje agira ati “Turashimira Minisitiri wa siporo mu nshingano nshya yahawe kuba yahise abona akanya ko kuza gukurikirana imikino y’abana b’amashuri abanza twasozaga kuko niho hazava abakinnyi bejo b’amakipe y’igihugu; kandi yaboneyeho gushimira abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino atandukanye yagiye yitabira imikino ya nyuma kandi ko bagize uruhare rwo kwihitiramo abagiye kujya mu mwiherero mu kwezi gutaha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yatangiye ashimira abitabiriye imikino isoza mu mashuri abanza cyane cyane abana baturutse mu ntara zose z’igihugu ndetse anabashishikariza kuzaza kwiga mu mashuri ari muri ako karere kuko hari ibigo byinshi by’amashuli yisumbuye.

Yagize ati “Turashimira ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ryatekereje ko ryasoreza imikino mu mashuri mu karere kacu, muhamaze iminsi ibiri ariko muzagaruke umwaka utaha w’imikino nutangira. Amarushanwa ni urubuga rufasha abakiri bato mu gukomeza kubategura neza baherekejwe na gahunda zihamye kandi zinoze mu kubakurikirana no gukuza impano zabo.”

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bahisemo kuza kwifatanya n’aba bana kugira ngo babereke ko babashyigikiye ndetse ari bo Rwanda rw’ejo; asaba ababyeyi gukomeza kubashyigikira mu mikino itandukanye bakunda.

Ati “Twaje mu karere ka Ngoma gushyigikira iyi mikino kuri uru rwego rw’abana bato kugira ngo tubereke ko turi kumwe nabo muri uru rugendo rwo gukuza impano zabo. Icyo twifuza cyane kandi n’uko n’ababyeyi babo babashyigikira ni bo bafatanyabikorwa ba mbere, bagomba kubaba hafi bakabakundisha gukina kubera ko siporo ishobora kubabera umwuga mwiza mu buzima bwabo.”

 

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa basiganwe muri metero 3000, 1500, 800, 400, 200 na metero 100 ndetse no gusiganwa mu ikipe ya bane (relais) 400m x 4 no gusiganwa 100m x 4 (basiganwa ari bane nk’ikipe). Usibye umukino wo kwiruka, abanyeshuri basimbutse uburebure, umurambararo ndetse na triple-saut babanza gusimbuka gatatu.

Mu bakobwa, Akarere kabaye aka mbere mu gutwara imidari myinshi ni Nyamagabe ikurikirwa na Rubavu. Mu bahungu, Akarere katwaye imidari myinshi ni aka Burera ikurikirwa na Nyamagabe. Bose hamwe abahungu n’abakobwa Akarere ka Nyamagabe ni ko kabaye aka mbere gakurikirwa n’Akarere ka Rubavu. Agace kagize amanota menshi kurusha izindi mu bakobwa ni agace k’Amajyepfo mu gihe mu bahungu ari ak’Iburasirazuba.

Muri rusange mu mikino yose iri hamwe muri uyu mwaka w’Amashuri wa 2019, Akarere karushije utundi ni Rubavu mu gihe kandi muri uyu mwaka w’amashuri wa 2019, Ligue yitwaye neza ikarusha izindi ari Ligue y’Amajyepfo. Ishyirahamwe rya Siporo n’Umuco mu mashuri ribarizwa muri Minisiteri y’Uburezi, rigizwe n’uduce (ligues) esheshatu.

Munezero Jeanne d’Arc na Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities