Ku wa gatatu tariki ya 4 Kanama 2021, nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo gusezera burundu umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga Niyonzima Olivier Sefu.
Impamvu y’isezererwa ry’uyu mukinnyi Niyonzima nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa APR FC Lt General Mubarakh Muganga, uyu mukinnyi yagiye agaragaza imyitwarire itari myiza mu bihe bitandukanye, bihabanye n’indagagaciro zigomba kuranga abakinnyi ba APR FC.
Uyu muyobozi yongeraho ko Niyonzima yagiriwe inama kenshi ariko akomeza kubyiregagiza nkana.
Umuyobozi wa APR FC yakomeje agira ati “Dushyira imbere imyitwarire myiza kuruta ikindi cyose mu muryango wa APR FC kuko turerera igihugu.”
Yavuze ko imbarutso yisezererwa rya Niyonzima Olivier Sefu yabaye kwanga kwikoresha imyitozo aho abakinnyi bayikora bari mu ngo zabo nk’uko babisabwe n’abatoza. Ibyo byaje byiyongera ku myitwarire yakomeje kuranga uyu mukinnyi na mbere hose.
Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati mu kibuga yari amaze imyaka 2 ari umukinnyi wa APR FC. Ubuyobozi bwa APR FC bwamubwiye ko umuryango ugifunguye muri mu gihe yaba yakosoye iyo myitwarire.
Ubwanditsi












































































































































































