Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bifuza ko bajya bahabwa amakuru ahagije ku bijyanye n’ibiza mbere y’uko bibageraho, bikabangairiza cyangwa bikabatwara ubuzima.
Igice cy’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ni hamwe mu hashegeshwa n’ibiza bigatwara ubuzima bwa benshi. Mu Rwanda ubu hatangiye kugeragerezwa ikoranabuhanga rizajya rifasha gutanga amakuru mbere.
Mu ntara y’Amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda ni igice cyihariye ku kugira uturere tw’imisozi miremire ku buryo mu gihe cy’imvura, abahatuye bahora bikanga Ibiza bituma badashobora kugoheka ngo kuko byica benshi.
Kuri ubu Komisiyo y’igihugu ikorana n’inshami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco -UNESCO, irahugura n’abafite aho bahurira bya hafi no kwita ku bikorwa bikunda kwibasirwa n’ibiza bikangira ingaruka kuri benshi.
Abahanga n’abakurikiranira hafi ibibera mu nda y’Isi, bagaraza ko mu bihugu byazobereye mu iterambere ry’ikoranabuhanga aho batangiye gukoresha iyi Porogaramu ibisubizo bigaragaraza ko yatanze umusaruro.
Mvunabandi Dominique, Umukozi wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu guhanga udushya, avuga ko ubu bumenyi bushya bafite inshingano zo kubugeza kuri benshi bashoboka.
Muri Afurika uyu mushinga wo kumenya no gutanga amakuru ku biza binyuze mu ikoranabuhanga uri mu bihugu nka Kenya, Uganda, Tanzaniya n’ibindi b’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ukaba uri mu igeragezwa.
N’ubwo ibiza bitera bidateguje, abahanga bagaragaza ko mu gihe habaye ubufatanye bw’abaturage bw’inzego zose zaba iza Leta, iz’abikorera ndetse n’imiryango itari iya leta.
Guhangana no gukumira ibiza ndetse n’ingaruka zabyo byashoboka buri wese abigizemo uruhare bityo umubare w’abahitanwa na byo ndetse nibyo byangiza bikaba byagabanyuka.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































