Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abaturage hafi 3000 barimo abahoze ari abarembetsi bahawe akazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga akazi ku baturage baturiye umupaka mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko abahoze ari abarembetsi cyangwa abahoze mu bikorwa byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge no kwambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe biva mu bihugu by’ibitiranyi.

Abaturage basaga ibihumbi 2900 bo mu Mirenge itandatu yegereye umupaka ari yo Kiyombe, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba biganjemo abahoze mu bikorwa by’uburembetsi ni bo ku ikubitiro bahawe akazi ko gutunganya imihanda yangiritse nk’umwe mu mishinga ikubiye muri iyi gahunda.

Bamwe muri bo bavuga ko batatekerezaga ko bashobora guhabwa akazi ndetse bamwe ngo babanje kwihisha bazi ko ari uburyo bwo kubafata ngo babafunge kuko bahoze mu bikorwa bitemewe.

Bucyanayandi Innocent wahoze ari umurembetsi avuga ko bakibambwira kuza mu kazi bumvaga ari ukubabesha.

Agira ati “bakimbwira kuza mu kazi numvaga ari amayeri yo kumfata nubwo nabiretse ariko ntibikuraho ko ngira ubwoba iyo mbonye ubuyobozi bumpamagaye gusa ndashimira ko badutekerejeho bakaduha akaazi kuko ubukene bwari bumeze nabi.”

Buri wese mu bahawe aka kazi ahembwa ibihumbi 2000 by’amafaranga y’u Rwanda bakayabona nyuma ya buri minsi itanu.

Amafaranga y’icyiciro cya mbere bamaze kuyahembwa kandi ngo bateguye imishinga ibyara inyungu bazayashoramo, aho kongera kuyashora mu bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na we yabasabye kubyaza umusaruro ayo mahirwe igihugu cyabahaye, bagatekereza imishinga ihindura ubuzima bwabo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities