Umugabo witwa Rwagasore Jean de Dieu, utuye mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bivugwa ko nyuma yo kugurisha umutungo we akajya gutura ahandi, aho agarukiye yabanye n’umugore we mu makimbirane bituma ajya gutura muri shitingi yanze kujya mu nzu yubakiwe nk’utishoboye.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye agaragaza Rwagasore Jean de Dieu, utuye mu mudugudu wa Guhengeri, Akagari ka Gihengeri, Umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, ari muri shitingi mu manegeka, avuga ko ubuyobozi bwamutereranye.
Nyuma y’iyo nkuru yatambutse, amakuru yageze ku Kinyamakuru Panorama, avuga ko uwo Rwagasore yari asanzwe atuye ahongaho, nyuma aza kugurisha isambu ye ya Hegitari imwe mu 2014. Iyo sambu yaguzwe n’abantu bane barimo Havugimana Innocent, Habineza Pierre, Karara Leonard na Katumuhabwa.
Ubwo Rwagasore n’umugore we bashakanye Mbaheta Constasie bamaranye imyaka 24, bafite abana 6, umukuru muri bo akaba afite imyaka 23. Bagiye gutura ahitwa Parichance mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba; aho bahamaze amezi atatu.
Mu mwaka wa 2015, Rwagasore n’umugore we bagarutse aho bahoze batuye, ariko bagakodesha. Umwe mu baturage agira ati “Yabanje gukodesha inzu ya Nyiranshuti barananiranwa. Nyuma ahabwa icumbi na Mukamana Theodosie amucumbikira k ubuntu imyaka iiri n’igice. Kubera amakimbirane yakomeje kugirana n’umugore we yageze aho ava mu rugo aragenda.”

Ubuyobozi bwashyize Rwagasore n’umuryango we mu bagomba kubakirwa, ariko bubakirwa mu kandi kagari ka Kagina ko mu murenge wa Mukama, Akarere ka Nyagatare.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ikibazo cyabayemo ari uko uwo muturage yanze kuzimuka aho yari asanzwe atuye kandi nta butaka n’inzu ahafite.
Aganira n’ikinyamakuru Hanga.rw, Rwagasore yavuze ko yasabwe gushaka ikibanza akubakirwa, ariko ngo aza kukibona hafi y’aho yari ari, ariko ubuyobozi bumubwira ko ari mu manegeka.
Rwagasore avuga ko afite n’ikibazo kindi cy’uburwayi bw’amaso bumurembeje, akaba asabwa amafaranga ibihumbi birenga 120, ariko ntaho yayakura.
Umuyobozi w’ako karere, Mushabe David Claudian aganira n’Ikinyamakuru Panorama yagize ati “Ikibazo ngo ntibashaka kuva aho batuye bajya mu kandi kagari nyuma y’uko bubakiwe mu kibanza ubuyobozi bwababoneye mu kagari ka Kagina, mu gihe aho uyu musaza ashaka ko bamwubakira ari mu manegeka.”
Uyu muyobozi avuga ko inzu y’umuryango wa Rwagasore imaze kuzura kimwe n’iz’abandi batishoboye, ariko agomba kujya kuyituramo kuko batamwemerera kuba mu manegeka cyangwa ngo bamukodeshereze kandi yarubakiwe n’ubwo yagurishije imitungo ye akayimara, agomba gufashwa nk’abandi banyarwanda batishoboye.
Ubwanditsi













































































































































































