Imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zaciwe n’Inkiko Gacaca 29 mu karere ka Nyamagabe ntizirarangizwa ngo abangirijwe imitungo bahabwe ubutabera.
Mu kigabiro Panorama yagiranye n’abayobozi batandukanye barimo Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Kamugire Remmy, na Perezida wa Ibuka mu murenge wa Kaduha, Mutagomwa Bernard, nk’umurenge uvugwamo imanza nyinshi zitari zarangizwa. Basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gushyira imbaraga mu kurangiza izi manza zisigaye, abakorewe ibyaha bakabona ubutabera.
Kamugire yagize ati “Mu myaka icumi ishize Inkiko Gacaca zisoje imirimo, tubona bishyirwamo imbaraga mu gihe cyo kwibuka gusa. Twasaba ko no mu minsi isanzwe byakurikiranwa bikitabwaho, kuko iyo bidakemutse bibangamira Ubumwe n’Ubwiyunge. Urumva ko iyo umuntu amaze imyaka icumi atishyurwa kandi uwagombaga kumwishyura atarabuze ubwishyu biba ari ikibazo. Hari ababa ari abakene barabuze ubushobozi ariko hari n’ababa babufite. Abayobozi bakwihutisha izi manza bakazishyira mu by’ibanze by’akazi gasanzwe.”
Mutagomwa yavuze ko izi manza kuba zitararangizwa, bibangamira imibereho y’abarokotse Jenoside kuko harimo abageze mu zabukuru bagikeneye gusindagizwa. Bishyuwe byabafasha gukomeza gusaza neza no kugerageza kwiteza imbere mu myaka basigaje ku isi.
Yakomeje avuga ko mu murenge wa Kaduha imanza zihari zitari zarangizwa zirenga 20 zitararangizwa, asaba ko ba gitifu b’utugari bahabwa umwanya bakazirangiza, kuko bajya bavuga ko babura umwanya wo kurangiza imanza kubera akazi kenshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, ubwo twamusabaga kugira icyo atangaza kuri izi manza zaciwe n’Inkiko Gacaca zitararangizwa, haba kuri telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntacyo aradusubiza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa 15 Nzeri 2022 yatangaje ko kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zaciwe n’Inkiko Gacaca, hifashishijwe uburyo bwunga abanyarwanda, ubu hasigaye imanza 9 kandi na zo zigiye kurangizwa.
Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyamagabe buvuga ko imanza 29 z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zitararangizwa mu karere kose, ariko Umurenge wa Kaduha wonyine uvugwamo imanza zirenga 20.
Rukundo Eroge













































































































































































