Rukundo Eroge
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Mushubi, bishimira irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku batarabigize umwuga ryabereye mu murenge wabo ryiswe “Tour de Mushubi”, kuko ryabahaye ibyishimo kandi bakahabonera ubutuma bubafasha guhindura imyumvire n’imibereho.
Iri rushanwa ryakozwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hanatangirwamo ubutumwa bugira inama abaturange ngo bakomeze kunezerwa ariko banazirikana ku iterambere ryabo n’ahazaza habo muri rusange birinda gusesagura.
Uwase Josephine wo mu kagari ka Gashwati avuga ko yanejejwe n’umukino w’amagare yabonye i Mushubi ndetse akubakwa n’inama zatanzwe.
Agira ati “Nsoje umwaka neza mbona igare hano iwacu, twagiriwe inama zirimo izo kudasesagura kuri iyi minsi mikuru no gukomeza gukora tukiteza imbere. Ngiye guharanira kubishyira mu bikorwa.”
Mutimura Joachim na we wo mu kagari ka Gashwati, avuga ko yatangajwe akanashimishwa n’impano abatwara amagare bagaragaje n’imana yugutse agiye gukomeza gukurikiza.
Agira ati “Nungutse ko n’iyo umuntu yajya mu munsi mukuru yagenda ariko akanazirikana amatungo yoroye ndetse no gukomeza gukora mu minsi mikuru. Nishimye urubyiruko runyonga amagare, ziriya mpano zizakomeze zaguke.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi, Gasore Jean Claude, avuga ko iri rushanwa ryateguwe hagamijwe kugira ngo abaturage banezerwe mu mpera z’umwaka banahabwe ubutumwa.
Agira ati “Abaturage bacu turabashishikariza gukomeza kwishima barangwa n’ituze, kwizigamira ndetse n’isuku aho baba no gukomeza gushyira imbaraga mu guhinga icyayi hakongerwa uhuso buhinzeho icyayi. Abafite impano zidasanzwe twabitse imyirondoro yabo tuzakomeza kuganira n’akarere harebwe icyakorwa babe bafashwa.”
Iri rushanwa ryakozwe basiganwa mu ntera y’ibirometero 30 mu murenge wa Mushubi, ryitabiriwe n’abahungu 19 n’umukobwa umwe, ababiriye bose bahawe imidari batatu bambere bahabwa amabahasha arimo akanozangendo.
























































































































































































