Inzego z’umutekano zafunze abatetsi babiri bo ku ishuri ribanza rya Nyarutovu mu Murenge wa Bushenge bari kumwe n’abanyonzi babiri n’umucuruzi bakurikiranywe ho kunyereza ibilo 50 bya kawunga yo gutekera abana.
Bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 4, Ugushyingo, 2025 bafatirwa mu kagari ka Impala ubwo abanyonzi babiri bari batwaye imifuka ya kawunga itamenyerewe ku isoko babazwaga aho bayikuye bakavuga ko iturutse mu ishuri ribanza rya Nyarutovu.
Abatekeraga abo bana ari bahise bemerera ubuyobozi ko ibilo 50 byafashwe bagiye babigabanya ku ngano batekaga kandi ko bari babyoherereje umucuruzi wo mu Murenge wa Shangi basanzwe baha ibyo bibye muri ubwo buryo bakagabana amafaranga.
Ibi byemejwe kandi nk’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe wabwiye RadioTV 10 ati: “Icyaha bahise bacyemera. Bavuze ko babahaga ibyo guteka bo bakagenda bapyetaho ibilo runaka bashingiye ku mubare w’abana babaga basibye nko ku minsi y’isoko. Bakabikora gutyo kugeza bujuje imifuka ibiri.”
Umucuruzi uvugwa muri iyo dosiye ni umugore witwa Iraboneye Jeanne ucururiza mu isantere ya Mugera mu Murenge wa Shangi.
Aba batetsi bavuga ko yari inshuro ya gatatu bakoranye muri ubwo buryo ariko we yemeye ko bwari ubwambere bari bakoranye.
Aba batetsi bavuze ko bamuhaye ibilo 25 bya kawunga inshuro ebyiri naho kuri iyi nshuro bakaba bari bamwoherereje ibilo 50 kandi ko yari yabishyuye Frw 30.000.
Bose uko ari batanu bahise bajyanwa kuri RIB Sitasiyo Shangi, imifuka ibiri ya kuwanga bari bibye ibikwa kuri iyo sitasiyo mu gihe hakiri gukorwa iperereza ngo baryozwe iki cyaha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe yaboneyeho kugira inama abandi bakozi bo mu batekera abanyeshuri ndetse n’ababaha ibyo gutekera abana ko bagombwa kwitwararika kuko ubuyobozi buri maso.












































































































































































