Urubyiruko rwibumbiye mu muryango nyarwanda utegamiye kuri Leta uhuza urubyiruko rutanga imbaraga mu kwesa imihigo y’uturere (YURI: Youth Unit Rwanda Imihigo), mu karere ka Nyamashe, ku wa gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2018, bakoze umuganda udasanzwe urimo kubakira umuturage utishoboye no gutunganya umuhanda.
Iki gikorwa cyateguwe n’urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke rwibumbiye muri YURI ishami rya Nyamasheke ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Umuganda wakorewe mu kagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba. Kitabiriwe kandi n’abayobozi b’utugari twa Shara na Ninzi, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, n’urubyiruko rwaturutse mu mirenge ya Kanjongo, Karambi na Mahembe.
Umuhuzabikorwa wa YURI mu karere ka Nyamasheke, Nsengiyumva Emmanuel, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yatubwiye ko uwo muganda bawukoze basukura inzira z’amazi ku muhanda munini aherekeye hafi y’urugengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, bubakira umuturage utishoboye utuye mu mudugudu wa Kavune, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano.
Agira ati “Twakoresheje amaboko yacu mu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu no gufasha abaturage mu guhangana n’ibibazo bibangamiye ubuzima bwabo. Mu gikorwa cyo kubaka, abazi kubaka nibo twifashishije, abandi batunda amatafari, hari abavomaga ndetse n’abateruraga ibindi bikoresho bikenewe.”
Nsengiyuma akomeza avuga ko ibikorwa bitarangiriye aho kuko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu bikorwa bigamije iterambere ry’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange. Agira ati “Turateganya gukomeza kwigisha urubyiruko umuco wo gukorera igihugu nta kiguzi, bikajyana no kubibutsako twese turi abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Bizakorerwa cyane mu mashuri yisumbuye na kaminuza. Ariko kandi tuzakomeza n’ubundi gukora n’ibikorwa by’amaboko mu rwego rwo gukomeza kwishakamo ibisubizo, kuko nitwe baragwa b’igihugu cyacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyonzima Jacques, yabwiye urubyiruko rwitabiriye umuganda udasanzwe ko yashimishijwe n’ubushake ndetse n’ubutwari bafite bwo gukorera igihugu. Agira ati “Nimwe igihugu gikeneye nk’urubyiruko rwiha intego yo gukora ibikorwa biteza imbere igihugu.”
Ibikorwa by’uwo muganda udasanzwe byasojwe n’ubusabane bwahuje urubyiruko rwibumbiye muri YURI n’abayobozi b’inzego z’ibanze bifatanyije na bo uwo munsi.
Panorama















































































































































































