Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamirambo/Biryogo: Imwe mu mihanda yahinduwemo aho barira

Bamwe batangiye gufatira amafunguro mu muhanda mu gice cyo mu Biryogo, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali (Ifoto/Igihe.com)

Imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali mu gice cya Nyamirambo mu Biryogo, yahagaritswe kunyuzwamo ibinyabiziga, iharirwa abagana resitora zo muri ako gace.

Umujyi wa Kigali ubinyijujije kuri Twitter wavuze ko hari imihanda itatu yafunzwe by’agateganyo irimo KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St. Iki gikorwa kigamije kwirinda ubwiyongere bw’abandura COVID-19. Ibi bigatuma abagana resitora bakajya bicara no mu muhanda nta nkomyi.

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Umujyi Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ‘restaurants’. Bazajya bahicaza abakiriya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID-19.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje buvuga ko ba nyiri resitora bazajya batera intebe muri iyi mihanda kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda koronavirusi. Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiriya kandi bakitwararika ku isuku yaho.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 21 Kamena 2021 mu byemezo yafashe yagaragaje ko resitora zigomba kwakira abatarenze 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities